Abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye, Umudugudu wa Kigarama mu Karere ka Nyanza, bari mu gahinda n’urujijo nyuma yo gusanga umurambo wa Bwana Ntabomvura Eugene w’imyaka 25 y’amavuko uri munsi y’umuhanda yapfuye, mu gihe hari abakeka ko ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi batari bamenyekana.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 Ukwakira 2026, abaturage bo muri ako gace bavuga ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto, ndetse kugeza ubu bakaba bataramenya abamwishe, gusa bagakeka ko ari abagizi na babi.
Umwe mu baturage waganiriye n’umunyamakuru wa indorerwamo.com witwa Samvura, yavuze ko abaturage bababajwe cyane n’uru rupfu, ndetse ko hari abatangiye kugira ubwoba, bagasaba inzego z’umutekano kwihutisha iperereza hakamenyekana abihishe nyuma y’urwo rupfu.
Yagize ati: “Twashenguwe no gusanga uriya musore yapfiriye munsi y’umuhanda, Uburyo twamusanzemo butuma dukeka ko ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi, ariko turategereje icyo iperereza rizagaragaza.”
Nyuma yo kumenya aya makuru, inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahise zigera aho umurambo wabonetse kugira ngo zitangire iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Burezi Eugene, yemeje aya makuru avuga ko kugeza ubu icyateye urupfu rwa Ntabomvura kitaramenyekana.
Yagize ati: “Twasanze umuntu yitabye Imana, ariko kugeza ubu ntituramenya icyaba cyamuhitanye. Polisi na RIB bakimara kumenya aya makuru bahise bihutira kugera aho byabereye, umurambo ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bukomeje gukorana n’inzego zishinzwe iperereza, kandi ko hategerejwe ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo ndetse n’ibizava mu iperereza ririmo gukorwa.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bifuza ko ukuri ku rupfu rwa Ntabomvura kumenyekana vuba, kugira ngo niba hari abagize uruhare muri uru rupfu bagezwe imbere y’ubutabera.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje, mu gihe umuryango wa nyakwigendera n’abaturage b’i Kigarama bakomeje gutegereza ibisobanuro by’inzego zibishinzwe ku cyahitanye uyu musore.
(Inkuru ya Fabrice MPORANANAYO /indorerwamo.com)