MINALOC yashimye umusanzu wa DASSO imaze imyaka 13 ikora nk’urwego rwunganira Uturere

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiranye ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, ku mikorere n’uruhare by’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Muri ibyo biganiro, Minisitiri Habimana yagaragaje intambwe DASSO imaze gutera mu myaka 13 ishize kuva yashyirwaho, ashimangira ko uru rwego rwabaye umwe mu nkingi zifasha inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyahungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yavuze ko mu myaka 13 yose DASSO imaze ikora, yagize uruhare rukomeye mu gushimangira umutekano mu midugudu no mu tugari, binyuze mu gukorana bya hafi n’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

Minisitiri Habimana kandi yagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho, hakiri gahunda yo gukomeza kongerera ubushobozi uru rwego kugira ngo rubashe kurushaho kuzuza inshingano zarwo neza kandi mu buryo bujyanye n’igihe.

Yijeje Abasenateri ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) izakomeza gukorana n’izindi nzego bireba mu gutegura no gutanga amahugurwa atandukanye ku bakozi ba DASSO, ndetse no kubafasha kubona ibikoresho n’ubundi bushobozi bukenewe mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “DASSO ni urwego rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano n’ituze ry’abaturage. Tuzakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo abarugize bahabwe amahugurwa n’ubushobozi bukenewe, bityo bakomeze gutanga umusanzu ugaragara mu rwego rw’umutekano.”

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano bagaragaje ko ibikorwa bya DASSO bifite uruhare mu gukomeza kubaka umutekano ushingiye ku bufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta, banagaragaza ko hakenewe gukomeza gushimangirwa ubushobozi bwayo kugira ngo ikomeze guhangana n’imbogamizi zishobora kuvuka mu rwego rw’umutekano.

DASSO yashyizweho mu rwego rwo gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no gukumira ibyahungabanya ituze ry’abaturage. Mu myaka 13 ishize, uru rwego rwakomeje kwagura ibikorwa byarwo hirya no hino mu gihugu, rugira uruhare mu gukomeza kubaka umutekano n’iterambere rirambye by’abaturage.

Image

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *