Amerika yafatiye ibihano umuhungu wa perezida wa Zimbabwe

6,407

Leta zunze ubumwe za Amerika zongereye ku rutonde rw’abahawe ibihano umuhungu wa perezida Munangagwa kubera gukekwaho kugirana ubushuti n’umuherwe wo muri icyo gihugu nawe wafatiwe ibihano n’icyo gihugu cy’ighangange

Emmerson Mnangagwa Junior, umuhungu wa Perezida, America ivuga ko ari inshuti magara y’umuherwe witwa Kudakwashe Tagwirei, na we wafatiwe ibihano na Leta ya America imushinja ibyaha bya ruswa.

Deparitema ya Leta ya America ishinzwe imari, ivuga ko mu myaka itanu ishize umuherwe Tagwirei yakoresheje inzira z’umwijima mu bucuruzi bwe, ndetse n’umubano mwiza na Perezida Mnangagwa kugira ngo ubwo bucuruzi bwe busagambe, ubundi bakusanya amamiriyoni y’amadolari.

Perezida Emmerson Mnangagwa na we ubwe ari ku rutonde rw’abamaze igihe bafatiwe ibihano na America.

Itangazo rya Deparitema y’imari muri America rivuga ko basabye Guverinoma ya Zimbabwe gukemura umusi nyawo w’indwara zirembeje icyo gihugu zirimo ruswa ivugwa mu bakomeye bakoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

Comments are closed.