Gasabo: Inzu yahiriyemo Umuryango w’abantu Bane

2,014

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Murindi I mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, inkongi yibasiye inzu abari bayirimo bapfiramo.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Ndera avuga ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo umugabo n’umugore we n’abana babo babiri.   

Hari abavuga ko inzu ishobora kuba yatwitswe n’umugabo biturutse ku makimbirane yari muri uyu muryango.

Comments are closed.