Perezida Maduro wa Venezuela yatsinze amatora, Amerika ibitera utwatsi

243

Komisiyo y’Amatora muri Venezuela yatangaje ko Nicolas Maduro uyobora iki gihugu kuva mu 2013 yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 51,2%, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zabiteye utwatsi.

Perezida w’iyi komisiyo, Elvis Amoroso, yatangaje ko Edmundo Gonzalez wari uhatanye na Maduro yagize amajwi 44%, muri rusange hakaba hamaze kubarurwa ayo kuri sitasito z’itora 80%.

Amoroso yatangaje ko igikorwa cyo kubarura amajwi, ikoranabuhanga ry’amatora ndetse n’abakozi ba Komisiyo y’amatora byagabweho “igitero cy’iterabwoba” n’abashinzwe umutekano muri iki gihugu, asaba ko hakorwa iperereza.

Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado wasimbuwe na Gonzalez nyuma yo kwangirwa kwiyamamaza, yatangaje ko Gonzalez yatsindiye ku majwi 70%.

Machado yagize ati:“Turashaka ko Isi yose imenya ko twatsinze mu bice byose no muri buri Leta iri mu gihugu. Icyabaye uyu munsi turakizi. Twakurikiranye kugira ngo amakuru yose akusanywe, atangazwe. Ibi byerekana ibyavuye mu matora. Ntabwo bishidikanywaho.

Perezida Maduro we yatangaje ko kongera gutorwa ari intsinzi y’amahoro n’umutekano, agaragaza ko abatemera ibyavuye mu matora bamaze imyaka 20 babikora.

Yabwiye abatuye mu gihugu cya ati:“Byatangiye mu myaka 20 ishize, abenshi muri mwe ntimwari mwakavutse, bagerageje guhindanya ibyavuye mu matora, bavugira muri aya matangazo agenewe itangazamakuru ko ari ‘ubujura’. Mu masaha 24 turabaha igihamya kidashidikanywaho cy’intsinzi.”

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora ya Venezuela bihabanye n’ukuri kw’abatoye, ateguza ko umuryango mpuzamahanga witeguye gufata ingamba.

Yagize ati:“Duhangayikishijwe cyane n’uko ibyatangajwe bihabanye n’amahitamo cyangwa amajwi y’Abanya-Venezuela. Umuryango mpuzamahanga uri kubikurikiranira hafi kandi uzasubiza.

Umubano wa Amerika na Perezida Maduro ntuhagaze neza kuko ntisanzwe yemera ko ari umuyobozi wa Venezuela. Iki gihugu cyemera ko Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela ari rwo rwego rurhiho byemewe n’amategeko kuko ari rwo rwatowe hashingiye kuri demokarasi.

Kuva Maduro yajya ku butegetsi mu 2013, Amerika yamufatiye ibihano birimo gufatira imitungo ye yaba iri i Washington D.C, imushinja ibyaha birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kunyereza umutungo.

Bitewe n’umubano uhagaze nabi hagati y’impande zombi, muri Werurwe 2019 Amerika yahagaritse ibikorwa bya Ambasade yayo muri Venezuela, muri Kanama 2019 ifungura ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo byo muri iki gihugu riherereye muri Colombia.

Comments are closed.