Burundi: Ikibazo cy’amazi cyasimbuye ibikomoka kuri peteroli

496

Abaturage b’igihugu cy’u Burundi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi bamaze igihe kinini batabona n’igihe bayabonye akamara umwanya muto akongera akabura.
Ibi bikaba bikomeje gutera abaturage cyane cyane abo mu gace ka Kanyosha kwitotomba aho bavuga ko hashize igihe kinini kigera mu mezi ane batagerwaho n’amazi kuko aza byibuze rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Icyo gihe nabwo aza iyo ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi kije kwaka ubwishyu gusa nanone bamara kugenda amazi nayo akongera akabura.

Abaturage b’igihugu cy’u Burundi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi bamaze igihe kinini batabona n’igihe bayabonye akamara umwanya muto akongera akabura.

 

 

Sibyo gusa kandi bafite impungenge ko iri bura ry’amazi rikomeje gutera isuku nke kuko nta mazi babona yo kogesha ibyombo, gukoresha andi masuku nk’ubwiherero n’ibindi bikaba bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye.

 

Bakomeje gusaba ubuyobozi kubyitaho bakabashakira uburyo bwo kubona amazi bakenera buri munsi kuko bahura n’imbogamizi nyinshi bayashaka aho bashobora kwirirwa no kurara ku mavomero rusange ngo babashe kuyabona.

Iki gihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bihugu bifite amazi menshi nk’imigezi n’amasoko ariko bakaba bakunze guhura n’ibibazo byo kubura amazi kandi ibi bikaba atari inshuro ya mbere bigaragaye muri iki gihugu aho 2019 mu mujyi wa Bujumbura habarizwaga abaturage bagera 750,000 bakenera metero kube 110,000 ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amazi kigatanga metero cube 61,000 gusa.

 

Comments are closed.