Visi Perezida wa Amerika yaciye amarenga yo kuziyamamariza gusimbura Trump

Ubwanditsi
3 Min Read

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko mu mwaka wa 2027 ari bwo azafata icyemezo cya nyuma ku kuba aziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu 2028, azaba nyuma y’uko manda ya Perezida Donald Trump irangiye.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, Vance yavuze ko kugeza ubu atarafata umwanzuro ku hazaza he muri politiki, ariko ko ateganya kubikora mu mwaka utaha, aho azabanza gusuzuma niba igihe kigeze cyo kwinjira mu rugamba rwo guhatanira kuyobora Amerika.

Yagize ati: “Sindafata icyemezo. Tuzabimenya mu gihe runaka cy’umwaka utaha.”

Abajijwe n’umunyamakuru Laura Ingraham niba afite igihe yihaye cyo gutangaza uwo mwanzuro, Vance yavuze ko atihutira gufata icyemezo, ariko ashimangira ko namara kukifata azashyiramo imbaraga ze zose.

Ibi abitangaje mu gihe Ishyaka ry’Aba-Républicains riyobowe na Perezida Donald Trump riherutse gutsindwa mu buryo bukomeye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Ugushyingo 2026, bikaba byarazamuye ibibazo ku cyerekezo cy’iri shyaka n’amahirwe yaryo mu matora azakurikiraho.

Nubwo hari impungenge zatewe n’ibyo gutsindwa, abantu ba hafi ya Vance bavuganye na BBC bagaragaje ko bitahinduye gahunda yari asanganywe yo gufata icyemezo ku kwiyamamaza mu 2028. Bavuze ko bishoboka cyane ko ashobora kwiyamamaza, nubwo ashobora kubanza gutegereza amezi menshi mbere yo kubitangaza ku mugaragaro.

Vance amaze igihe avugwa nk’ushobora kuzasimbura Trump

JD Vance yatangiye kuvugwa cyane nk’umwe mu bashobora kuzasimbura Donald Trump ku buyobozi bwa Amerika ubwo uyu wa nyuma yamuhitagamo ngo baziyamamaranye mu matora ya Perezida yabaye mu 2024, ari na yo yabahesheje intsinzi.

Kuva icyo gihe, Vance yagiye afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bashobora gukomeza umurage wa politiki wa Trump, uzwi nka Make America Great Again (MAGA), ushimangira gushyira imbere inyungu za Amerika, kurinda ubukungu bwayo no kugabanya uruhare rw’iki gihugu mu bibazo by’amahanga.

Icyakora, kuva yajya ku mwanya wa Visi Perezida, Vance yakunze kwirinda gutangaza ku mugaragaro niba afite umugambi wo guhatanira kuyobora igihugu, nubwo izina rye rikomeje kugarukwaho mu biganiro byerekeye uzasimbura Trump.

Mu bandi banyapolitiki b’ishyaka ry’Aba-Républicains bagiye bavugwa nk’abashobora kwinjira mu matora ya 2028 harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Senateri Ted Cruz, Ron DeSantis na Chris Christie.

Perezida Trump yakunze kugaragaza ko ashimira JD Vance na Marco Rubio, ariko kugeza ubu ntiyigeze atangaza uwo azashyigikira nk’umukandida uzamuhagararira mu matora azakurikiraho.

Intambara ya Iran n’ubukungu bishobora kugira uruhare mu cyerekezo cy’ishyaka

Mu kiganiro na Fox News, Vance yanagarutse ku ngaruka intambara Amerika na Israel batangije kuri Iran muri Gashyantare 2026 yagize kuri politiki y’ishyaka ry’Aba-Républicains.

Yagaragaje ko guhagarika iyo ntambara no gushyira imbere ibibazo by’ubukungu bw’Abanyamerika bishobora gufasha iri shyaka kongera kugirirwa icyizere n’abaturage, cyane cyane mu gihe ryitegura guhatanira kongera kugira imbaraga mu matora azakurikiraho.

Yavuze ko nubwo intambara ya Iran yateje impaka n’ingaruka kuri politiki y’ishyaka, ibyo bitigeze bituma agirana ibibazo na Perezida Trump, ashimangira ko abayobozi bakuru b’ubutegetsi bwa Amerika bahuje imyumvire ku bijyanye n’iyo ntambara.

Icyakora, kuba Vance ataratangaza niba aziyamamaza ntibivuze ko atari mu bahabwa amahirwe yo kuzasimbura Trump. Icyemezo azafata mu 2027 gishobora kugira uruhare rukomeye mu ishusho y’ishyaka ry’Aba-Républicains no mu guhatanira amajwi y’Abanyamerika mu matora ya Perezida yo mu 2028.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *