Tanzania: Ibinyamakuru 3 bikomeye byihaye kunenga perezida Samiya byafunzwe

0

Ibinyamakuru bitatu bikomeye byo muri Tanzania byabaye bihagaritswe ku mbuga za internet nyuma yo gutangaza amashusho ya ‘animation’ abategetsi bafata ko anenga Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ibyo binyamakuru, The Citizen, Mwananchi na Mwanaspoti, bya kompanyi Mwananchi Communications Limited(MCL), byahagarikiwe impushya zabyo zo gutangaza kuri internet mu gihe cy’iminsi 30 kubera ayo mashusho anyeganyega (animated clip) yahererekanyijwe cyane, ubu ibyo binyamakuru byamaze gusiba.

Ayo mashusho amara umunota umwe urenga yatangajwe na The Citizen ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza gushimutwa no kuburirwa irengero birimo kwiyongera mu gihugu.

Mu itangazo, ikigo cya Tanzania cyo kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (TCRA), cyavuze ko ayo mashusho arimo amajwi n’amafoto yahonyoye amategeko y’igihugu.

Icyo kigo cyongeyeho kiti: “Ikindi, ibyatangajwe biteje inkeke ndetse bishobora kugira ingaruka no kwangiza ubumwe bw’igihugu n’amahoro mu baturage ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.”

Uko guhagarikwa kurareba imbuga za internet z’ibyo binyamakuru, konti zabyo zo ku mbuga nkoranyambaga hamwe n’imirongo yabyo yo kuri YouTube, irimo Mwananchi Digital (shene yo kuri YouTube yo mu Giswayile), na Mwanaspoti, yibanda ku gutangaza amakuru y’imikino.

Iyo kompanyi yasezeranyije abasomyi b’ibitangazwa n’ibyo binyamakuru byayo ko izakomeza kubagezaho amakuru mu binyamakuru bisohoka mu buryo bw’impapuro, ivuga ko izaganira n’ikigo cy’ubugenzuzi bw’ibitangazamakuru kugira ngo bigire hamwe uburyo bwiza bw’imikorere yo mu gihe kiri imbere.

Muri Kanama (8) mu mwaka wa 2021, abategetsi ba Tanzania bahagaritse ikinyamakuru Uhuru, cy’ishyaka riri ku butegetsi, mu gihe cy’iminsi 14.

Hari nyuma yuko gitangaje inkuru ivuga ko Perezida Samia Suluhu – wageze ku butegetsi muri Werurwe mu 2021 nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije John Pombe Magufuli yari abereye Visi Perezida atateganyaga kwiyamamaza mu matora rusange ari imbere yo mu 2025.

Comments are closed.