Ethiopia: Taye atske selassie yatorewe kuba Perezida asimbura Sahle Work Zewde 

266

Muri Etiyopiya, inteko ishinga amategeko yashyizeho umukuru w’igihugu mushya kuri uyu wa mbere Yatoye Taye Atske Selassie, wari usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Taye Sélassié afite imyeka 68 y’amavuko, abaye Perezida wa gatanu kuva mu mwaka w’i 1995 Etiyopiya ishyizeho itegeko nshinga rishya igenderaho kugeza ubu, itegeko nshinga riteganya ko umukuru w’igihugu ashobora gutorerwa manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe-imwe.

Perezida wa Etiyopiya ariko ni urwego rw’icyubahiro, ubutegetsi nyakuri buri mu maboko ya minisitiri w’intebe.

Sélassié yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu kwezi kwa kabiri gushize, mbere yaho yari ambasaderi wa Etiyopiya mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2018, naho yari yagiyeyo yari ambasaderi mu Misiri kuva mu 2017.

Asimbuye ku mwanya wa Perezida w’igihugu umutegarugoli Sahle-Work Zewde, w’imyaka 74 y’amavuko, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2018. Nawe yahoze ari umudipolomate w’umwuga. Etiyopiya ifite abaturage bagera kuri miliyoni 120.

Comments are closed.