Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Natanyahu yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu. Bombi bazishyiriweho kubera ibyaha by’intambara byibasiye abaturage bo muri Gaza.

Urugereko rw’ibanze rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasohoye kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2024, impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’ingabo, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bivugwa ko byakorewe mu karere ka Gaza, nk’uko ICC yabitangaje.

Yatanze kandi icyemezo cyo guta muri yombi umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro Hamas, Umunyapalestine Mohammed Deif.

Urugereko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu babiri, Benyamin Netanyahu na Yoav Gallant, kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara byakozwe nibura ku ya 8 Ukwakira 2023 kugeza nibura ku ya 20 Gicurasi 2024, umunsi ubushinjacyaha bwatanze ibyifuzo. impapuro zo kumuta muri yombi,

Mu itangazo ICC yasohoye yongeraho ko hasohotse icyemezo cy’uko na Mohammed Deif, umuyobozi w’ingabo za Hamas atabwa muri yombi.

Ibyo birego bishingiye bitero byivunaga Abisiraheli nyuma y’ibitero byagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira.

ICC ivuga ko ifite impamvu zifatika zo kwizera ko Netanyahu na Gallant bafite uruhare mu byaha birimo icyaha cy’intambara cyo gukoresha inzara nk’uburyo bw’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gutoteza no kugaba ibitero nkana ku baturage b’abasivili.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Guverinoma ya Hamas kuri uyu wa Kane, abapfuye ni 44 056 muri Palesitine kuva intambara yatangira hagati yayo na Isiraheli mu gihe kirenga umwaka.

Comments are closed.