DAVID BECKAM ATEGEREJE IRINDI ZINA RY’ICYUBAHIRO AZAHABWA N’UMWAMI W’UBWONGEREZA.

289
kwibuka31

UMUNYABIGWI DAVID BECKAM AZASOZA UKWA 6 ASHIMIWE IBIKORWA YAKOREYE MU BWONGEREZA.

Buri mwaka umwami Charles III w’Ubwongereza, afata kimwe mu byumweru bine bigize ukwezi kwa gatandatu, akizihizamo isabukuru y’amavuko, n’ubwo itariki nyayo yavukiyeho ari ku wa 14 Ugushyingo. Aha niho David Beckam azahemberwa, nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha no gufasha ikipe ye kwitwara neza mu myaka yayikiniye.

Uyu mugabo wakanyujijeho muri ruhago ubwo yakinaga mu ikipe ya Manchester United yasinyiye, akaba umwe mu bakinnyi bayo guhera tariki 08 Nyakanga, 1991 kugeza Tariki 02 Nyakanga muri 2003; Akaba yarayitsindiye ibitego 62, agatanga imipira 80 yavuyemo ibitego mu mikino 265, ari mu bazaba bategereje guhabwa irindi zina ry’icyubahiro muri ibi birori.

ITV news ivuga ko urutonde rw’abandi bazahembwa rutarashyirwa hanze, gusa iby’uyu mugabo w’imyaka 50 bikaba byaramenyekanye. Bitegerejwe ko mu cyumweru gitaha, aribwo n’abandi bazamenyekana.

David Beckam ubu ni umushoramari n’umunyamigabane mu ikipe ya Inter Miami, ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za America, Major League Soccer. Yagerageje kuyimenyekanisha cyane cyane muri iyi myaka akoresheje abakinnyi bakomeye nka Lionnel Messi, Luiz Suarez, Jordi Alba n’abandi b’amazina akomeye, bayakoreye mu marushanwa bakinnye mu makipe bakiniraga ku mugabane w’Iburayi.

Comments are closed.