Umunya-Slovenia Tadej Pogačar niwe wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025.

1,117
kwibuka31

Umunya-Slovenie, Tadej Pogačar, w’imyaka 27 yongeye kwandika amateka akomeye mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana umudali wa Zahabu mu isiganwa ry’abagabo mu muhanda (Men’s Elite Road Race) rya Shampiyona y’Isi 2025, ryasozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri.

‎Uyu mukinnyi uzwiho imbaraga n’ubuhanga budasanzwe mu muhanda yasoje intera y’ibilometero 267,5 mu masaha atandatu, iminota 21 n’amasegonda 20. Yagiye wenyine, ubwo yavaga mu gikundi cy’abasiganwa basigaje ibilometero 104, ahazwi nka Norvege, maze atangira urugendo rwatumye yisubiza ikuzo yari yaragize mu 2024  i Zurich.

‎Ni ku nshuro ya kabiri Pogačar atsindiye umudali wa Zahabu muri iri siganwa, kandi inshuro zombi abigeraho mu buryo bumwe: gucika igikundi kare akihangana kugeza ku murongo w’intsinzi. Muri 2024, yari yacitse igikundi hasigaye ibilometero 100, none ubu byongeye kumuhira.

‎Umubiligi Remco Evenepoel, wari wahaye isomo rikomeye Pogačar mu isiganwa ryo gusigana n’igihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) ryabaye ku cyumweru gishize, yahuye n’ibibazo mu bilometero 75 bya nyuma ubwo igare rye ryagize ikibazo. N’ubwo yagerageje kugaruka mu isiganwa, byabaye iby’ubusa kuko Pogačar yari yamaze gushyiramo intera nini.

‎Mu bilometero 20 bya nyuma yagerageje kongera umuvuduko, ariko isiganwa ryarangiye asizwe umunota umwe n’amasegonda 28, ku mwanya wa kabiri.

‎Umunya-Irlande, Ben Healy, nawe wakoze uko ashoboye ngo yegukane umwanya mwiza, yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu asizwe iminota ibiri n’amasegonda 16.

‎Mu bakinnyi 165 batangiye iri siganwa, 30 gusa nibo babashije kurisoza, ibyerekana ubukana n’uburemere bw’iri siganwa.

‎Abakinnyi batandatu bari bahagarariye u Rwanda bose ntibabashije kurangiza iri siganwa.

‎Biteganijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare y’umwaka utaha izabera i Montreal, muri Canada mu 2026, aho hazasubirwamo amateka y’uyu mukino usigaye ukurikirwa n’isi yose nk’umwe mu yigaruriye imitima ya benshi.

Comments are closed.