Haiti: Abantu 30 baraye bapfiriye mu muvundo
Abantu bagera kuri 30 bapfiriye mu muvundo wabereye mu marembo y’inyubako ya Citadelle Laferrière yo muri Haiti, iri mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO.
Ibi byabaye ku wa 11 Mata 2026, mu Ntara y’Amajyaruguru mu gace ka Milot, aho iyi nyubako iherereye.
Iyi nyubako ya Citadelle Laferrière yubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19 nyuma y’uko Haiti ibonye ubwigenge. Ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’amateka muri iki gihugu.
Kuri uwo munsi, iyi nyubako yari yuzuye abanyeshuri bari bagiye mu rugendoshuri n’abandi bantu bagiye batandukanye bari mu birori ngarukamwaka bya Pasika.
Bamwe mu bari bahari bavuze ko uyu muvundo watewe n’imvura yaguye muri aka gace, ibyatumye abantu bakuka umutima bagatangira kwiruka babyigana ngo bugame muri iyi nyubako.
Minisitiri w’Intebe, Alix Didier Fils-Aimé, yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko “yohereza ubutumwa bw’ihumure ku miryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka”, kandi abizeza ko yifatanyije nabo mu gihe nk’iki cy’akababaro n’akaga gakomeye.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko abo byamenyekanye ko bapfuye ari 30 ariko umubare w’abahitanywe n’uyu muvundo ushobora kwiyongera nihakomeza gukorwa iperereza.
Comments are closed.