Kenya: Abantu bane batawe muri yombi baregwa kwiba lisansi bayikuye mu ndege
Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho gushaka kwiba ibitoro by’indege ku kibuga cy’indege cya Wilson kiri mu murwa mukuru wa Kenya.
Abantu bane bakekwa bafashwe bagerageza gusohora litiro 800 z’ibitoro by’indege babivanye mu ndege yari ihagaze kibuga cy’indege cya Wilson.
Ikigo gikorwa Iperereza ku byaha muri Kenya (DCI) cyavuze ko bafashwe n’abapolisi bo mu kigo cya polisi cy’ikibuga cy’indege cya Kenya (KAPU) nyuma yaho polisi iketse ibikorwa biteye inkeke mu modoka abo bantu bane bari barimo.
Abo bagabo batatu n’umugore umwe bari mu modoka ya Mitsubishi Canter, bagerageje kujijisha nkabakora indi mirimo n’ibikorwa bisanzwe byo ku kibuga cy’indege ubwo abapolisi babahagarikaga mbere yuko bagera aho basohokera.
Comments are closed.