Karongi: Umwana wari watumye kuvoma amazi mu kidendezi yakiguyemo arapfa

Ubwanditsi
1 Min Read

Mu Karere ka Karongi, umurenge wa Rwankuba, Akagari ka Nyarusanga mu Mudugudu wa Kogogwe haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 7 yaraye arohamye mu kidendezi cy’amazi.

Urupfu rw’uyu mwana rwabaye ku munsi w’ejo kuwa kane taliki ya 2 Nyakanga 2026, ubwo ababyeyi bari batumye umwana kuvoma amazi nyuma akagwamo.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango bagize bati:”Byabaye mu gitondo, mu rugo bamutumye kujya kuvoma amazi hariya hepfo, niho twese dusanzwe tuvoma amazi atari ayo kunywa, ababyeyi babonye umwana atinze, bajya kumushaka, bageze kuri icyo kidendezi basanga yaguyemo yashizemo umwuka, niko byegenze rwose”

Uyu mututage yakomeje avuga ko haficyane y’icyo kidendezi hari ivomero ryishyuza igiceri cya 20, ariko ko bamwe mu baturage banga kuyishyura bagahitamo gokoresha amazi yo muri icyo kidendezi.

Amakuru avuga ko ababyeyi be bagisanga umwana yarohamye, bihutiye gutabaza inzego z’umutekano zibafasha kumukuramo.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba, ati:”Uwo mwana nibyo koko yitabye Imana aguye mu kidendezi cy’umugezi ahantu bagomeye hafatirwa amazi atunganywa akajya gukoreshwa mu nkambi ya Kiziba. Yanyereye agwamo, ahita yitaba Imana ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma”.

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwirinda kujya bohereza abana kuvoma ahantu nka hariya hashobora guteza ibibazo.

Share This Article