Amerika kigiye gutangira gusuzuma igabanuka ry’umusemburo wa testosterone mu basirikare bayo

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) yatangaje ko abasirikare bose bafite imyaka 30 no kuzamura bazajya bagomba gupimwa niba badafite ikibazo cy’igabanuka ry’imisemburo ya testosterone, nk’imwe mu ngamba z’isuzuma ry’ubuzima ry’umwaka.

Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yavuze binyuze muri videwo yashyize ku rubuga rwa X ko yemeje uyu mushinga hagamijwe gusuzuma niba abasirikare bafite urugero rukwiye rw’iyi misemburo, bityo bikoroshya isohozwa ry’inshingano zabo ku buryo bunoze kandi bufite umusaruro mwinshi.

Abasirikare bazasangana ikibazo cy’igabanuka rya testosterone bazahabwa amahirwe yo guhitamo guhabwa ubuvuzi bw’ubunganizi bw’iyi misemburo. Ku basirikare bari munsi y’imyaka 30, ibi bizamini bizaba ari ubushake (si agahato).

Hegseth ntiyasobanuye niba uyu mushinga uzanareba abagore, kuko na bo urwego rw’imisemburo yabo ya estrogen rugenda rugabanuka uko bagenda bakura.

“Dufite inshingano yo guha abasirikare bacu serivisi z’ubuzima zifite ireme kurusha izindi ku isi, kandi uyu mushinga urashyira mu bikorwa iyo nshingano,” – Pete Hegseth.

Yakomeje avuga ko kurinda ubuzima bw’igihe kirekire bishatse kuvuga gusigasira ko abasirikare bakomeza kuba bafite imbaraga, bafite ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi kandi biteguye gusohoza inshingano zabo, atari gusa mu bikorwa bya gisirikare biri imbere, ahubwo no mu gihe bazaba baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ingano y’imiti n’ingamba zafashwe

Gukoresha imisemburo ya testosterone ku zindi mpamvu zitari iz’ubuvuzi, nko kongera imbaraga n’ubunini bw’imitsi nta cyemezo cya muganga, birabujijwe mu gisirikare cya Amerika.

Hegseth yashimangiye ko uyu mushinga utagambiriye kongera imbaraga z’umubiri mu buryo budasanzwe, ahubwo ugamije kunoza no kuvugurura serivisi z’ubuzima ku basirikare.

Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yavuze ko uyu mushinga uhita utangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya ku basirikare bose bari mu kazi gahoraho ndetse n’inkeragutabara (reserve) bafite imyaka 30 kuzamura.

Yavuze ko iri suzuma rizafasha Minisiteri y’Ingabo kubona amakuru y’ibanze ku buzima bw’abasirikare no gutanga ubuvuzi bwihariye ku bafite ikibazo cy’igabanuka rya testosterone, hagamijwe kugira igisirikare gifite ubuzima bwiza, ubushobozi n’uburyo bwo kwitegura neza inshingano zacyo.

Kugeza ubu, Pentagon ntiyasubije niba abagore na bo bazakorerwa iri suzuma cyangwa niba bazahabwa isuzuma n’ubuvuzi bw’imisemburo ya estrogen mu gihe berekeza mu gihe cyo gucura (menopause).

Share This Article