Zinedine Zidane yanze Miliyoni 100 z’ama Euro ngo atoze Al Hilal mu mwaka umwe gusa

Ubwanditsi
2 Min Read

Zinédine Zidane yaba yarateye utwatsi amasezerano y’akayabo muri Arabia Saudite kubera izindi ntego afite

Zinédine Zidane, umaze igihe kirekire kure y’ikibuga kuva yatandukana na Real Madrid, bivugwa ko yaba yaratesheje agaciro amasezerano y’akayabo k’amafaranga yo gutoza ikipe y’umupira w’amaguru muri Arabia Saudite, bikavugwa ko uyu munyabigwi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Afrika yaba afite izindi nzozi mu mutwe zitari izo gutoza muri Saudiya.

Nk’uko kera yashakishwaga n’amakipe akomeye cyane akiri umukinnyi, niko n’ubu bimeze muri uyu mwuga we w’ubutoza. Uyu munyabigwi w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa (Les Bleus) aherutse guhakanira amasezerano atubutse cyane yari kumugira umutoza w’ikipe ya Al-Hilal yo mu mugi wa Riyadh, muri Arabia Saudite.

Iyi kipe yo muri Arabia Saudite yari yamuhaye amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z’amayero (€) angana na 1,685,700,000FRW , mu rwego rwo kwitegura Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup). Gusa, “Zizou” yaba yarateye utwatsi ubu busabe mu cyubahiro, asobanura ko afite indi mishinga mu mutwe yifuza kugeraho.

Inzozi zo gutoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa (Les Bleus)

Ku myaka ye 52, uyu mugabo wegukanye Igikombe cy’Isi mu 1998 akaba yari yarahagaritse gutoza kuva yava muri Real Madrid mu mwaka wa 2021 ayihaye ibikombe bitatu bikurikirana bya UCL, ntabwo yigeze ahisha icyifuzo cye cyo gutoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Izi nzozi ze zishobora kuzaba impamo vuba cyane, kubera ko Bwana Didier Deschamps wari usanzwe utoza iyi kipe y’Ubufaransa yatangaje ko nyuma y’igikombe cy’isi azasezera muri zino shingano.

Biramutse bibaye impamo koko, Didier Deschamp agasezera mu ikipe y’igihugu, amahirwe menshi ni uko Zinedine Zidane yahabwa zino nshingano cyane ko akunzwe n’abatari bake mu Bufaransa.

Share This Article