Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ndetse n’uwahoze ari umukinyi w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akanakinira amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi nka Manchester United, Patrice Evra, bari mu byamamare byatoranyijwe kuzita amazina abana b’Ingagi mu muhango wa Kwita Izina 2026.
Uyu muhango ngarukamwaka utegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), uteganyijwe kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, aho abana b’Ingagi 22 bazahabwa amazina n’abatumirwa baturutse mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ubuhanzi, siporo n’ibidukikije.
Israel Mbonyi, umaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, azaba yanditse amateka yo kuba umwe mu banyarwanda bazagira uruhare muri uyu muhango uzwi ku rwego mpuzamahanga. Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko guhabwa ayo mahirwe ari ikimenyetso cy’uruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda mu kumenyekanisha igihugu binyuze mu mpano n’umuco.
Patrice Evra na we ni izina rikomeye muri ruhago y’Isi. Yabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ndetse akinira amakipe arimo Manchester United na Juventus. Mu minsi ishize, Evra yagaragaye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibintu byatumye arushaho kwegera Abanyarwanda.
Kwita Izina ni umuhango watangiye mu 2005 ugamije guha amazina abana b’Ingagi bavukiye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, hagamijwe kubungabunga uru rusobe rw’ibinyabuzima no gukangurira amahanga akamaro ko kurengera ibidukikije. Uyu muhango kandi wabaye kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bikomeye byamamazaga u Rwanda ku Isi.
Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abashyitsi benshi bo mu Rwanda no mu mahanga, mu gihe uzaba unatanga ubutumwa bwo gukomeza kubungabunga Ingagi zo mu misozi miremire, kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda buri mwaka.
Kwita Izina 2026 iritezweho kongera guhuza isi n’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo, umuco no kurengera ibidukikije, mu gihe amazina azahabwa abana b’Ingagi azaba agaragaza inkuru n’indangagaciro igihugu cyifuza gusangiza amahanga.

Abandi bazitabira uno muhango wo kwita izina