Hashyizweho amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana

Ubwanditsi
1 Min Read

Urukiko rw’Ikirenga rwashyizeho amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana, agamije kurushaho kurengera inyungu z’umwana no kumwubakira icyizere mu gihe cyose cy’urubanza.

Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa guhera ku wa 1 Ugushyingo 2026, ateganya ko mu manza zirimo abana, abacamanza, abashinjacyaha n’abavoka batazongera kwambara imyambaro yabo y’umwuga isanzwe ikoreshwa mu nkiko mu gihe cy’iburanisha.

Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko iki cyemezo kigamije gufasha umwana kumva atekanye, adatinya urwego rw’ubutabera ndetse no gusobanukirwa neza n’ibibera mu rukiko, bityo akabasha gutanga amakuru cyangwa ibisobanuro mu bwisanzure.

Amabwiriza mashya kandi ateganya ko imanza zirimo abana zizajya ziburanishwa mu muhezo kugira ngo harindwe ubuzima bwite bw’umwana n’amakuru amurebaho. Hanashyizweho ingamba zo kwihutisha imanza zose zirebana n’abana, aho zizajya zihabwa umwanya wa mbere mu gukurikiranwa, kuburanishwa no gufatwaho ibyemezo.

Byongeye kandi, aho bishoboka, inkiko zizajya zishyiraho iminsi yihariye yo kuburanisha imanza zirimo abana ndetse zinagenere abacamanza babifitiye ubumenyi n’uburambe bwihariye kugira ngo izo manza zikurikiranwe neza kandi mu buryo bwubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Izi ngamba zije mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubutabera no gushyira imbere ihame ry’inyungu z’umwana, nk’uko riteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga igihugu cyashyizeho umukono arengera uburenganzira bw’abana.

Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza rizafasha abana bagana inkiko kubona ubutabera bubegereye, bubitaho kandi bububakira icyizere, mu gihe uburenganzira bwabo bukomeza guhabwa agaciro n’uburinzi bukwiye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *