Uwahoze ari Umufasha wa Perezida wa Sri Lanka arakekwaho kunyereza inkunga zagenewe ibitaro by’abana

Ubwanditsi
2 Min Read

Uwahoze ari Umufasha wa Perezida wa Sri Lanka, Shiranthi Rajapaksa, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’ikorwa ry’ibyaha bifitanye isano n’umutungo wa Leta, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi inkunga zari zagenewe ibitaro by’abana.

Shiranthi Rajapaksa w’imyaka 73, akaba umugore wa Mahinda Rajapaksa, wahoze ayobora Sri Lanka hagati ya 2005 na 2015, yafatiwe iwe mu Murwa Mukuru wa Colombo ku wa Gatatu, aho yahise atangira kubazwa ku mafaranga angana na miliyoni 10 z’ama-Rupees yo muri Sri Lanka (arenga ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika) yakusanyijwe n’umuryango w’ubugiraneza uzwi nka Siriliya Saviya.

Aya mafaranga yari yarakusanyijwe agamije kugura imashini kabuhariwe ifasha gusuzuma indwara (scanner) yagombaga gushyikirizwa Ibitaro by’Abana bya Lady Ridgeway Hospital biri i Colombo. Icyakora, abashinzwe iperereza bavuga ko iyo mashini yari yaramaze gutangwa nk’impano na Guverinoma y’u Bushinwa, bikaba bitera impungenge ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga yakusanyijwe nyuma yaho bahawe iyo mashini.

Nubwo akurikiranyweho ibyo birego, Shiranthi Rajapaksa yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta mafaranga yanyerejwe cyangwa yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yashimangiye ko amafaranga yose akiri kuri konti z’umuryango Siriliya Saviya.

Mbere yo gutabwa muri yombi, yari aherutse kugaruka muri Sri Lanka avuye muri Singapore aho yari yaragiye kwivuriza. Yari yanatanze ikirego mu rukiko asaba kurindwa gufungwa, ariko urubanza rwe rwari ruteganyijwe kuburanishwa ku wa 12 Ukwakira 2026.

Umuvugizi wa Mahinda Rajapaksa, Manoj Gamage, yavuze ko nta buriganya bwabayeho, ashimangira ko amafaranga avugwaho agifite umutekano kuri konti z’umuryango kandi ko nta muntu wayanyereje.

Ifatwa rya Shiranthi Rajapaksa rirerekana ubushake bwa Leta nshya ya Sri Lanka bwo gukomeza gukurikirana dosiye za ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa rubanda, harimo n’iziregwamo abanyapolitiki n’abahoze bafite imyanya ikomeye mu gihugu. Ni dosiye ikomeje gukurikiranwa cyane haba muri Sri Lanka no ku rwego mpuzamahanga, mu gihe abaturage benshi bategereje kumenya ukuri ku byaha bivugwa no kureba niba ubutabera buzubahirizwa nta vangura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *