U Rwanda rwakiriye abaturage 367 batahutse bavuye muri RDC

Ubwanditsi
1 Min Read

Abanyarwanda 367 bari bamaze igihe batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batahutse mu Rwanda banyuze ku mipaka itandukanye ihuza ibihugu byombi.

Amakuru yatangajwe n’inzego zibishinzwe agaragaza ko imiryango 99 igizwe n’abaturage 314 yakiriwe ku Mupaka Munini wa La Corniche, uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande, indi miryango 14 igizwe n’abaturage 53 yakiriwe ku Mupaka wa Rusizi ya Mbere, umupaka uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Muri rusange, imiryango 113 igizwe n’Abanyarwanda 367 ni yo yakiriwe kuri uwo munsi, nyuma yo gufata icyemezo cyo gutahuka no kongera gutura mu gihugu cyabo.

Nyuma yo kwakirwa no kwandikwa n’inzego zibishinzwe, aba baturage bazacumbikirwa by’agateganyo mu Nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu. Ni icyiciro kigamije kubafasha kubona ubufasha bw’ibanze no gutunganya gahunda yo kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda.

Biteganyijwe ko nyuma y’icyo gihe cy’inzibacyuho, abo baturage bazahuzwa n’imiryango yabo ndetse n’abavandimwe babo basanzwe batuye mu Rwanda, mu rwego rwo kubafasha gukomeza ubuzima busanzwe no kwinjira mu bikorwa by’iterambere.

Igikorwa cyo kwakira no gufasha abaturage batahutse kiri mu ngamba za Leta y’u Rwanda zigamije guha ubufasha n’uburenganzira Abanyarwanda bose bahisemo gutaha no kongera gutura mu gihugu cyabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *