Nyanza: Umukobwa w’imyaka 14 yagiye kwidumba mu Kanyaru ararohama

Ubwanditsi
1 Min Read

Umukobwa w’imyaka 14 witwa Bukuru Jacqueline, bivugwa ko akomoka mu Karere ka Gisagara, yarohamye mu mugezi w’Akanyaru, mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi, aho uyu mwana bivugwa ko yarohamye ku wa 14 Ukwakira 2026, umurambo we ukaboneka ku munsi wakurikiyeho.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage bo muri ako gace avuga ko nyakwigendera yari yagiye koga muri uwo mugezi ari kumwe n’abandi bana, ariko amazi akamutwara.

Umurambo we wabonetse ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma y’uko yari amaze umunsi umwe aburiwe irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi Bwana Burezi Eugène, yemeje iby’urupfu rw’uyu mwana, avuga ko umurambo we wakuwe mu mugezi wa Kanyaru ukoherezwa mu Karere ka Gisagara, nyuma yo kumenya ko ari ho yakomokaga.

Yagize ati: “Ni byo koko, twabonye umurambo wa nyakwigendera mu mugezi w’Akanyaru, twihutiye kuwukuramo, tuwohereza mu Karere ka Gisagara, kuko twasanze nyakwigendera ari ho akomoka.”

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ibyago bishobora guterwa no koga mu migezi, cyane cyane ku bana. Ni ngombwa ko ababyeyi n’abarezi barushaho kwita ku mutekano w’abana, bakabakangurira kwirinda kujya koga ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane igihe batari kumwe n’abantu bakuru bashobora kubarinda.

(Inkuru ya Fabrice MPORANANAYO)

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *