Gen. Kainerugaba yashimiye Kagame n’u Rwanda ku mushinga wo kugarura Formula 1 muri Afurika

Ubwanditsi
2 Min Read

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Perezida Paul Kagame n’u Rwanda nyuma y’uko hatangajwe ko iki gihugu kizakira isiganwa rya Formula 1, rizagaruka ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka isaga 30.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame n’u Rwanda ku bw’uko Formula 1 igiye kugaruka ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 33. Mukoze neza cyane.”
Ubu butumwa bwakurikiye itangazo ryatanzwe ku wa 13 Ukwakira 2026, ryemeje ko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z’umwaka ya 2030, rikazabera ku kibuga cyihariye kizubakwa mu Karere ka Bugesera.
Amasezerano hagati y’u Rwanda n’abategura Formula 1 ateganya ko azamara imyaka 10. Iri siganwa rizaba ari irya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.
Umushinga wo kubaka ikibuga kizakira iri siganwa uteganyijwe gukorwa hubahirizwa ibisabwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino y’amamodoka (FIA), mu rwego rwo gutegura ahazabera iri rushanwa riri mu akomeye ku isi mu mikino yo gusiganwa n’imodoka.
Kwakira Formula 1 biri mu bikorwa u Rwanda rukomeje gushyiramo imbaraga bigamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ishoramari n’ibikorwa remezo, ndetse no kurushaho kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Gen. Muhoozi Kainerugaba akaba ari n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda UPDF, ni umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, ubutumwa bwe buje mu gihe amakuru yo kugarura Formula 1 muri Afurika akomeje kuvugisha benshi ku mugabane no hanze yawo.
(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan /indorerwamo.com)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *