Muhanga: Urukiko rwategetse ko abakopeje abanyeshuri bakomeza gufungwa

Gilbert Silvapoxy
1 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, rwategetse ko Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri ako karere, n’abandi bantu batanu bareganwa, bakomeza gufungwa by’agateganyo, nyuma yo gukekwaho ibyaha bifitanye isano no gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, mu gihe bo bahakanaga ibyaha bashinjwa, bagasaba kuburana bari hanze.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi n’abandi bareganwa batawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2026, bakurikiranyweho ibyaha bikekwa ko byakorewe muri Collège Saint Jean, ishuri riherereye mu Karere ka Muhanga.

Mu iburanisha ryo ku wa 8 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi akurikiranyweho ibyaha byo kumena ibanga ry’akazi, gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Abandi bareganwa bashinjwa icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwashingiye kuri ibyo birego busaba Urukiko ko abaregwa bose bakomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe iperereza n’izindi nzira z’ubutabera bikomeje.

Abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa, basaba Urukiko ko bakurikiranwa badafunzwe by’agateganyo.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *