Impinduka zatangijwe mu Rwego rw’Akagari iri mu z’ibanze mu Rwanda

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangije amavugurura mu miyoborere y’Utugari, arimo kongera abakozi b’uru rwego n’inyito y’inshingano zabo, agamije kubafasha kuzuzuza neza, no kunoza serivisi baha abaturage.

Aya mavugurura yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri 2026, aho umubare w’abakozi bakorera ku Kagari wavuye kuri babiri ukagera kuri batatu. Mu bihe binyuranye, hakunze kugaragazwa ikibazo cy’imitangire ya serivisi ku rwego rw’Akagari, cyaterwaga n’umubare muto w’abakozi barwo.

Mu bakozi bashya, hiyongereyeho umwanya w’ushinzwe iterambere rya muntu n’imibereho myiza y’abaturage (Human Capital and Social Development Officer).

Uwari usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere ry’Ubukundu, uzwi nka SEDO, yahinduriwe izina aba umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Economic Development Officer).

Mu bice by’imijyi, uyu mukozi wari usanzwe azwi ku buyobozi bw’Akagari, azaba afite izina rya Urban-Economic Development Officer (Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’Imijyi n’Ubukungu).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari we azakomeza gukora muri iyo myanya itatu igize urwego rw’Akagari.

MINALOC kandi yatangaje ko imishahara y’abakozi b’Utugari yazamuwe, bijyanye n’ivugururwa ry’inshingano zabo, nubwo itagaragaje amafaranga buri mukozi azajya ahembwa.

Gushyira abakozi mu myanya ivuguruye byatangiriye ku bari basanzwe mu kazi, mu gihe hakomeje gushakwa abandi bakozi binyuze mu mapiganwa kugira ngo imyanya yose yuzuzwe.

Izi mpinduka zirimo gushyirwa mu bikorwa mu Turere 27 two hanze y’Umujyi wa Kigali, mu gihe mu Mujyi wa Kigali zari zaratangiye mbere.

MINALOC ivuga ko izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bw’Utugari, kunoza imikorere y’inzego z’ibanze no gufasha abaturage kubona serivisi nziza kandi zihuse.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *