Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye ukurikiranyweho ibirimo gukorakora ibere ry’umwana igifungo cy’imyaka 25 umusore, nubwo uregwa aburana abihakana.
Ku wa 15 Ukwakira 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16.
Icyaha bikekwa ko cyabereye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 11 Kanama 2025 ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, uyu musore yagiye iwabo w’umwana kuzana ibiryo by’ingurube asanga ababyeyi b’umwana ntibahari, ako kanya imvura iragwa.
Umusore yarugamye we n’uwo mwana w’imyaka 16 bicara mu ruganiriro, ubushinjacyaha bukavuga ko umusore yahise atangira gukora ibikorwa by’ishimishamubiri birimo gukorakora amabere, gusoma no gukoza intoki ku gitsina by’umwana w’imyaka 16. Buvuga ko byageze n’aho umusore arangiza, umwana ahita asohoka hanze atabaza abaturanyi gusa ngo mu gihe yari gutabaza umusore yahise yiruka abaturage baramufata.
Uyu musore agifatwa yemeye ko ibyo umwana amushinja yabikoze abasaba imbabazi ariko baranga bamenyesha inzego zibishinzwe zitangira iperereza.
Uregwa wari wambaye akantu mu matwi kamufasha kumva n’adarubindi yireguye avuga ko nta cyaha yakoze, ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ko yabikoze yabitewe n’uko yarengeraga ubuzima bwe kuko abaturage bariho bamukubita.
Ati :”Njye simbona neza, sinumva neza, kandi kutabona neza kwanjye ntibinyemerera kwiruka kuko nakwikubita hasi.”
Umunyamategeko wunganira Mubirigi yavuze ko umukiliya we atumva neza kandi yemera icyaha mu bugenzacyaha nta kintu yari yahawe kimufasha kumva neza, nta musemuzi yari afite bityo ibyo yasubije abazwa byakemangwa.
Yagize ati :“Njye akimbera umukiliya nasabye ko yakongera kubazwa barabyanga.”
Uyu munyamategeko yasabye ko umukiliya we yagirwa umwere kuko na muganga yakoze raporo yemeza ko umwana atasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bwavuze ko ntawakubise Mubirigi busaba ko yahamwa n’icyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka 25. Umushinjacyaha yagize ati “Baravuga ngo muganga yabonye umwana atasambanyijwe, umuntu wakoze kw’ibere ry’umwana umuganga arabibona?”
Urukiko rwavuze ko ruzatangaza icyemezo cyarwo taliki ya 28 Ukwakira 2026. Uregwa afungiye mu igororero rya Muhanga.