“Mwahesheje ishema igihugu” Amavubi U17 yashimiwe n’abayobozi

Ubwanditsi
2 Min Read

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwashimiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier, ari kumwe n’abayobozi ba FERWAFA, yahuye n’abagize iyi kipe kugira ngo bayishimire intambwe yateye yo kubona itike y’iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Amavubi U17 yabonye iyi tike nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike, bituma u Rwanda rwongera kubona umwanya mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, nyuma y’imyaka 15 rutacyitabira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier, yashimiye abakinnyi b’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 n’abatoza babo, umuhate bagaragaje n’ikinyabupfura cyabafashije kugera ku ntsinzi. Mu butumwa yabahaye, Dr Ngabo yanabibukije gukomeza guharanira kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu gihe bakomeza kwitegura Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.

Yagize ati:”Dutewe ishema namwe, mwongeye kwimana u Rwanda, mukomereze aho muzamure ibendera ry’u Rwanda mu mahanga, igihugu cyose kiri inyuma yanyu kandi bose batewe ishema namwe”

Kuba iyi kipe yarabonye itike ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane cyane mu guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato no kubafasha kubona amahirwe yo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027, kikazaha amakipe azacyitabira amahirwe yo gupima urwego rw’abakinnyi bayo no guhatanira igikombe ku rwego rw’umugabane.

U Rwanda rwiteze ko Amavubi U17 azakomeza kwitegura neza kugira ngo azitware neza muri iri rushanwa, ahagararire igihugu kandi agaragaze umusaruro w’ishoramari rikorwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu rubyiruko.

Image

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *