Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’umukobwa we Kim Ju-ae, basuye imurikagurisha ry’imyambaro n’inkweto mu Murwa Mukuru, Pyongyang, nyuma y’iminsi hakwirakwira amakuru avuga ko yapfuye azize stroke.

Aya mafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ko uyu mukuru w’igihugu w’imyaka 42 yajyanywe mu bitaro biri i Beijing mu Bushinwa, ari muri koma.
Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ku wa 20 Ukwakira 2026 ko aya makuru yakwirakwijwe na Wanjun Xie, Umunyapolitiki ukomoka mu Bushinwa ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi mu Bushinwa (Chinese Democratic Party).
Xie yari yatangaje ko Kim Jong-un yajyanywe kuvurirwa mu Bushinwa nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cya stroke, ndetse nyuma aza kwemeza ko yapfuye, umurambo we ugasubizwa muri Koreya ya Ruguru mu ibanga.
Icyakora, nta bimenyetso byigeze bigaragazwa bishimangira ayo makuru.
Mu rwego rwo guhosha ibyo bihuha, Ikigo Ntaramakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA) cyashyize hanze amafoto agaragaza Kim Jong-un ari kumwe n’umukobwa we Kim Ju-ae w’imyaka 13, basuye imurikagurisha ry’imyambaro n’inkweto.
Muri ayo mafoto, Kim Jong-un agaragara yitegereza inkweto y’ibara rya roza, mu gihe mu yandi asuzuma imyenda itandukanye, irimo amakoti y’ubukonje.
KCNA yatangaje ko ayo mafoto yafashwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026.
Si ubwa mbere hakwirakwira ibihuha bivuga ko Kim Jong-un yapfuye. Mu 2020, hari uwatangaje ko yapfuye nyuma yo kubagwa umutima, ariko nyuma aza kongera kugaragara mu ruhame.
Ibihuha ku buzima bwe byongeye kuzamura impaka ku muntu ushobora kuzamusimbura.
Urwego rw’Ubutasi rwa Koreya y’Epfo rukeka ko Kim Jong-un ashobora kuba ategura umukobwa we Kim Ju-ae kuzamusimbura, kuko amaze igihe agaragara mu bikorwa bikomeye by’igihugu, birimo imyiyereko ya gisirikare.
Aramutse amusimbuye, yaba abaye umugore wa mbere uyoboye Koreya ya Ruguru.
