Nyuma y’imyaka 20 Uganda yatangiye gukura ingabo zayo muri Somalia

Ubwanditsi
2 Min Read

Uganda yatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo gucyura mu byiciro zimwe mu ngabo zayo zari zimaze imyaka 20 zikorera muri Somalia mu rwego rwo gufasha ibikorwa byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu cyo mu ihembe rya Afurika.

Itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare 109 bo mu Ngabo za Uganda (UPDF) ryavuye i Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia, ku wa gatanu.

Uku gutaha kwabo gukurikiye itangazo rya Jenerali Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, wavuze ko igihugu cye cyatangiye gukura ingabo zacyo muri Somalia.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Jenerali Muhoozi yagize ati: “Nk’uko twabisezeranyije, twatangiye gukura UPDF muri Somalia. Nyuma y’imyaka 20 yuzuyemo amaraso menshi n’ibitambo bikomeye, turimo gushyikiriza abavandimwe bacu b’Abanyasomaliya inshingano zo kwicungira umutekano.”

Uganda ni cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika cyohereje ingabo muri Somalia binyuze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (AMISOM).

Ingabo zayo zafatanije n’Igisirikare cya Somalia mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab, zifasha kwisubiza uduce tw’ingenzi no kurinda ibikorwaremezo bya Leta bifite akamaro gakomeye.

Mu mwaka wa 2024, AMISOM yasimbuwe n’ubutumwa bw’umuryango w’ubumwe bwa Afurika bushinzwe gushyigikira no kubungabunga amahoro muri Somalia (AUSSOM).

ubwo butumwa bwibanda cyane ku gushimangira ubushobozi bw’inzego z’umutekano za Somalia no gutegura ingabo z’icyo gihugu kugira ngo zibashe kwikorera inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu cyabo.

Icyakora, Uganda ntiyatangaje ko irangije burundu uruhare rwayo rwa gisirikare muri Somalia.

Igikorwa kirimo kuba ubu ni ukugabanya umubare w’ingabo zayo zoherejweyo hakurikijwe amasezerano y’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Kampala na Mogadishu.

Uganda izakomeza kugira ingabo ziri muri Somalia binyuze mu butumwa bw’umutekano bushyigikiwe n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *