Umwana w’umwaka umwe wo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara, yasanzwe mu cyobo bacukuramo ibumba yapfuye, bikekwa ko yakiguyemo ubwo nyina yari yagiye kubagara umuceri mu gishanga.
Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage baturanye na nyina w’uyu mwana avuga ko yari yagiye kubagara umuceri mu gishanga, agasiga umwana hejuru ku idike. Icyakora, ubwo yari ahugiye mu kazi, uyu mwana yagiye akambakamba agera ku cyobo cy’ibumba cyari hafi aho, agwamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tuyishime Obadia, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mwana.
Yagize ati: “Ni byo koko uyu mwana yitabye Imana ubwo nyina yari yagiye kubagara umuceri. Umwana yavuye aho yari yamusize, arakambakamba agwa muri icyo cyobo nyina atabizi. Amaze guhuguka, yagiye kureba aho yari yamusize, asanga umwana atakiri aho. Yakurikiye aho yakambakambye, amusanga mu cyobo kirimo amazi. Amukuramo asanga yamaze gushiramo umwuka.“
Gitifu Tuyishime yibukije ababyeyi ko bakwiye kwita ku bana babo igihe bari mu mirimo itandukanye, bakirinda kubasiga ahantu hashobora kubateza ibyago.
Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kujya bagenzura umutekano w’aho basiga abana babo, kugira ngo birinde impanuka zishobora gutwara ubuzima bwabo.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego zibifitiye ububasha zategetse ko umurambo w’uyu mwana ushyingurwa.
(Yanditswe na Fabrice MPORANANAYO)