Abanya-Uganda 27 bari barinjiye mu gisirikare cy’Uburusiya kugira ngo bajye kurwana mu ntambara yo muri Ukraine bivugwa ko bapfuye, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Uhagarariye Uganda mu Burusiya, i Moscou.
Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru mpuzamahanga Reuters avuga ko muri iyo nyandiko harimo amazina y’Abanya-Uganda 11 byamaze kwemezwa ko bapfuye, mu gihe imirambo y’abandi 16 itaraboneka.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ikibazo cy’abaturage b’ibihugu bya Afurika bajyanwa mu Burusiya bashukishijwe amasezerano y’akazi, ariko nyuma bakisanga boherejwe ku rugamba rwo muri Ukraine, aho ubuzima bwabo bushyirwa mu kaga.
Amakuru avuga ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera mu bihugu bya Afurika, by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba, aho hari abagabo bemera kujya mu Burusiya bizeye kubona akazi n’amafaranga, ariko bakaza gusanga bagiye kwinjizwa mu bikorwa bya gisirikare.
Mu mwaka wa 2025, Ukraine yatangaje ko abantu barenga 1.400 bakomoka mu bihugu 36 bya Afurika bari mu ngabo z’Uburusiya zirwana na Ukraine.
Iyi mibare yagaragaje uko ikibazo cy’Abanyafurika bagaragara mu gisirikare cy’Uburusiya gikomeje gufata indi ntera, mu gihe bamwe mu miryango yabo bavuga ko ababo bajyanywe mu Burusiya bizezwa akazi gasanzwe, ariko nyuma bakabura amakuru yabo.
Ku ruhande rw’Uburusiya, abayobozi bahakanye ibirego bivuga ko Abanyafurika bashukwa cyangwa bashorwa mu gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bajye kurwana muri Ukraine.
Icyakora, ibirego by’uko hari abajyanwa mu Burusiya basezeranyijwe akazi ariko bakisanga ku rugamba bikomeje gutuma hakazwa impungenge ku mutekano w’abaturage b’ibihugu bya Afurika bashaka akazi mu mahanga.
Urupfu rw’aba Banya-Uganda 27 rwongeye kugaragaza ingaruka zikomeye z’intambara ya Ukraine ku baturage bakomoka no mu bihugu bitayirimo, ndetse runasiga imiryango myinshi mu gahinda no mu gihirahiro cyo kumenya iherezo ry’ababo.