Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko asezeye burundu mu ikipe y’igihugu ya Portugal, asoza urugendo rw’imyaka 23 yaranzwe n’amateka akomeye, ibitego byinshi n’ibikombe byegukanye.
Ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo Cristiano Ronaldo w’imyaka 41 yatangaje ko igihe kigeze ngo asezere mu ikipe y’igihugu ya Portugal, abinyujije mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yageneye Abanya-Portugal, Ronaldo yavuze ko igihe kigeze ngo asubize ikipe y’igihugu nimero 7 yari amaze imyaka isaga 20 yambara, asobanura ko atari icyemezo cyoroshye gufata kuko hari ibyemezo bifatwa n’umutima kurusha uko bifatwa n’ubwenge.
Yagize ati: “Banya-Portugal, umunsi urageze ngo nsubize nimero 7 y’ikipe y’igihugu, kuko ari igihe cyo kuyisigira abazaza mu bihe biri imbere.”
Yakomeje avuga ko kuva yatangira gukinira Portugal muri Kanama 2003, yari afite inshingano zo guhagararira igihugu cye no kucyitangira, bityo ko urugendo rwe rwamuhaye ibyishimo n’ubunararibonye atazibagirwa.
Ronaldo yasezeye mu ikipe y’igihugu ayisigiye amateka akomeye cyane. Yayikiniye imikino 234, atsindamo ibitego 146, imibare imugira umukinnyi ufite imikino myinshi n’ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y’amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru w’abagabo.
Yatangiye urugendo rwe muri Portugal mu 2003, ubwo yari akiri umukinnyi ukiri muto, ariko nyuma aza kuba kapiteni w’ikipe ndetse n’umwe mu bakinnyi yagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.
Mu bikombe bikomeye yafashije Portugal kwegukana harimo igikombe cy’u Burayi cya UEFA Euro 2016, cyari icya mbere gikomeye igihugu cyari kibonye mu mateka yacyo, ndetse n’ibikombe bya UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025.
Ikindi cyihariye mu rugendo rwe ni uko yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru watsinze igitego mu marushanwa atandatu y’igikombe cy’Isi, kuva mu 2006 kugeza mu 2026. Muri ayo marushanwa yose hamwe yatsinzemo ibitego 11.
Amakimbirane n’umutoza yari aherutse kugirana na we
Icyemezo cya Ronaldo cyo gusezera kije nyuma y’igihe kitari gito havugwa ibibazo mu mibanire ye n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Jorge Jesus.
Mu mpera za Nzeri 2026, Ronaldo yari yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu mbere y’umukino wa UEFA Nations League, bitavuganyweho n’ubuyobozi bw’ikipe. Nyuma yaje gusaba imbabazi, ashimangira ko yari agifite ubushake bwo gukomeza gukinira igihugu cye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ryaje kumuhagarika imikino 30, rimuca n’ihazabu ya miliyoni 255 z’amayero.
Nyuma yo gutangaza gusezera kwe, umutoza Jorge Jesus yavuze ko yari yaraganiriye na Ronaldo ku bijyanye n’ejo hazaza he mu ikipe y’igihugu, ndetse ko yari yaramusabye gukomeza kuyikinira, ariko ko yubaha icyemezo yafashe, ati:”Yabaye inkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu, twari tukimukeneye, jye nafashe umwanya ndabimubwira, ariko ni mukuru wo kumenya aho aganisha ubuzima bwe, nta kindi nakora usibye kwemera no kubaha icyemezo cye”
Ese Ronaldo agiye guhagarika umupira w’amaguru burundu?
Nubwo asezeye mu ikipe y’igihugu, Cristiano Ronaldo ntaratangaza ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Aracyafite amasezerano yo gukinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, ikipe akinira kuva mu Ukuboza 2022, bivuze ko abakunzi be bazakomeza kumubona mu marushanwa y’amakipe.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal na ryo ryatangaje ko ritifuza ko gusezera kwe byarangira nta birori byo kumushimira bimukorewe, rivuga ko rizategura igikorwa cyihariye cyo kumwubaha no kumushimira uruhare yagize mu kuzamura izina ry’igihugu.
Cristiano Ronaldo asize amateka akomeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal, aho mu myaka 23 yayimaze akinira yabaye kapiteni, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, ndetse agira uruhare mu kuyihesha ibikombe bikomeye.
Ni iherezo ry’urugendo rudasanzwe rw’umukinnyi watangiye gukinira igihugu cye akiri muto, akaza kugera ku rwego rwo kuba umwe mu bakinnyi bazahora bibukwa mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.