Brazil: Umusifuzi yaciye agahigo ko gutanga amakarita atukura 53 mu mukino umwe

Ubwanditsi
4 Min Read

Umukino wa ruhago wahuje amakipe ya Uberlândia na Mamoré mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 (U20) muri Brazil waranzwe n’imvururu zikomeye, kugeza ubwo umusifuzi atanga amakarita atukura 53, bituma aca agahigo k’umusifuzi watanze amakarita atukura menshi mu mukino umwe.

Ibyo byabaye ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’irushanwa rya shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 mu ntara ya Minas Gerais, muri Brazil.

Uyu mukino wahuje Uberlândia yari yakiriye Mamoré, umukino warangiye Mamoré itsinze ibitego 3-1, ariko ibyabereye mu kibuga biruta kure ibyavuye ku kibuga kuko umukino wahindutse isibaniro ry’imirwano hagati y’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi b’amakipe yombi.

Imvururu zatangijwe no kutishimira icyemezo cy’umusifuzi

Nk’uko bigaragara muri raporo y’umusifuzi Fernando Patrick Drosghic Modesto, ibibazo byatangiye mu gice cya kabiri cy’umukino, ubwo umukinnyi wa Uberlândia yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita imukuramo.

Iki cyemezo nticyishimiwe n’abari bahagarariye ikipe ya Uberlândia, bituma bamwe mu bayobozi bayo binjira mu kibuga, batangira kwibasira umusifuzi no kumutuka, ndetse ngo hari n’abamukangishije kumukubita.

Imvururu zakurikiyeho zatumye umukino uhagarara mu gihe cy’iminota 40, mbere y’uko wongera gukomeza.

Nyuma yaho, Mamoré yakomeje gukina ishyizeho umwete, iza kubona igitego cya gatatu mu minota y’inyongera, ku munota wa 99, bituma igira ibitego 3-1.

Icyakora, uburyo umukinnyi wa Mamoré witwa Davi yishimiragamo icyo gitego, aho bivugwa ko yashotoraga abo mu ikipe bahanganye, byongeye gukongeza umwuka mubi, havuka imirwano ikomeye yahuje abakinnyi n’abagize abakozi b’amakipe yombi.

Amakarita atukura 53 yahawe abantu bo mu makipe yombi

Mu guhangana n’izo mvururu, umusifuzi yaje gufata icyemezo cyo guhana abantu benshi bari bagize uruhare muri iyo mirwano.

Raporo ye igaragaza ko abantu 43 bari abakinnyi, abandi umunani bakaba bari mu batoza n’abakozi b’imikino b’amakipe yombi, mu gihe abandi babiri bari abayobozi ba Uberlândia.

Ibyo byatumye umubare w’abantu birukanywe bagasohorwa mu kibuga ugera kuri 53, bituma uyu mukino uba uwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru waranzwe n’umubare munini w’abahawe amakarita atukura.

Umusifuzi yavuze ko ubukana bw’imvururu bwatumye bidashoboka ko ayo makarita yose ayatanga mu buryo busanzwe umukino ugikomeza, bityo bamwe mu barebwa n’ibihano bakaba baramenyeshejwe nyuma y’aho ibintu bimariye gutuza.

Yanavuze ko umutekano utari ukimeze neza, bituma afata icyemezo cyo kurangiza umukino mbere y’uko ibikorwa byose bisanzwe birangira.

Yaciye agahigo kari kamaze imyaka 15

Mbere y’ibi byabaye muri Brazil, agahigo k’umukino watanzwemo amakarita atukura menshi ku isi kari gafitwe n’umukino wahuje Club Atlético Claypole na Victoriano Arenas yo muri Argentina, mu mwaka wa 2011.

Muri uwo mukino wo mu cyiciro cya gatanu muri Argentina, hatanzwe amakarita atukura 36, ariko agahigo kamara imyaka 15 kari gafashwe.

Ibyabaye muri Brazil byarengeje uwo mubareho amakarita 17, bigaragaza uburemere bw’imvururu zabaye muri uwo mukino.

Mamoré yahawe itike yo gukomeza nyuma y’uko Uberlândia yemeye gutsindwa

Ingaruka z’uyu mukino ntizagarukiye mu guhana abakinnyi n’abayobozi gusa, kuko zaje no kugira ingaruka ku mukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wari uteganyijwe.

Nyuma y’ibihano byatanzwe, Mamoré yabuze abakinnyi bahagije bemerewe gukina kugira ngo ibashe gushyira mu kibuga ikipe yuzuye mu mukino wo kwishyura.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Uberlândia yatangaje ko yemeye kudakina umukino wo kwishyura, mu rwego rwo kugaragaza ko yubaha amahame y’imikino n’ubunyangamugayo muri siporo.

Icyo cyemezo cyatumye Mamoré ihita ibona itike yo gukomeza mu mukino wa nyuma w’iryo rushanwa, mu gihe Uberlândia yo yerekeje ibitekerezo ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Iyi kipe kandi yatangaje ko yatangiye gufatirwa ingamba z’imyitwarire ku bantu bo muri yo bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ku rundi ruhande, umusifuzi Fernando Patrick yatanze ikirego kuri polisi nyuma yo kuvuga ko yakorewe iterabwoba n’ibikorwa byo kumutera ubwoba. Hanavuzwe kandi ibyangiritse mu byumba byambarirwamo by’ikipe nyuma y’umukino, birimo inzugi, ibikoresho byo mu bwogero, ameza n’intebe.

Ibyabaye muri Brazil byongeye kwibutsa isi y’umupira w’amaguru ko amarushanwa adakwiye guhinduka intandaro y’urugomo, kuko siporo igomba kurangwa n’ubunyamwuga, kubahana no kubahiriza amategeko agenga umukino.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *