CAS yatesheje agaciro icyemezo cya CAF yemeza ko Senegal ariyo yegukanye igikombe cya AFCON 2025

Ubwanditsi
5 Min Read

Ikipe y’Igihugu ya Senegal yongeye kwemezwa nk’iyatwaye Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON 2025), nyuma y’uko Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS) rutesheje agaciro icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) cyari cyambuye iki gihugu igikombe rikacyegurira Maroc.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, i Lausanne mu Busuwisi, gikuraho icyemezo CAF yari yafashe ku wa 17 Werurwe 2026, cyemeza ko Senegal yatsinzwe ku mpaga ibitego 3-0, bityo Maroc ikaba ari yo ihabwa igikombe yari yaratsindiwe mu kibuga na Senegal.

CAS yemeje ko umwanzuro wari wafashwe n’akanama k’ubujurire ka CAF (CAF Appeal Board) utegerezwa gukurwaho, maze hagasubizwaho icyemezo cy’akanama gashinzwe imyitwarire (CAF Disciplinary Board) cyo ku wa 11 Gashyantare 2026. Ibyo bivuze ko intsinzi ya Senegal y’igitego 1-0 mu mukino wa nyuma yemejwe burundu, iki gihugu kigumana igikombe cya Afurika cya 2025.

Mu itangazo CAF yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko yubaha icyemezo cya CAS kandi ko izafata ingamba zose zikenewe kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Uko amakimbirane yatangiye mu mukino wa nyuma

Iyi dosiye ishingiye ku mukino wa nyuma wa AFCON 2025 wahuje Senegal na Maroc, wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat muri Maroc, ku wa 18 Mutarama 2026.

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko Maroc yari imbere y’abafana bayo, ishaka kwegukana igikombe cya Afurika yari imaze igihe itegereje, mu gihe Senegal na yo yashakaga kongera kucyegukana nyuma yo kugitsindira bwa mbere mu 2021.

Mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri cy’umukino, amakimbirane yadutse nyuma y’uko umusifuzi Jean-Jacques Ndala wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atanze penaliti ya Maroc, nyuma yo kugenzura amashusho ya VAR.

Iki cyemezo cyarakaje abakinnyi n’abatoza ba Senegal, bavuga ko umusifuzi yari afashe icyemezo kitari cyo. Umutoza wa Senegal, Pape Thiaw, yahise asaba abakinnyi be kuva mu kibuga mu rwego rwo kwigaragambya kuri iyo penaliti.

Abakinnyi benshi ba Senegal bamaze igihe kingana n’iminota 14 batari mu kibuga, bamwe bajya no mu rwambariro, mu gihe umukino wari uhagaze. Ibi byateje umwuka mubi mu kibuga, ndetse no mu bafana bari bitabiriye umukino.

Nyuma y’igihe, abakinnyi ba Senegal bagarutse mu kibuga, umukino urakomeza. Brahim Díaz w’ikipe y’igihugu ya Maroc ni we wahawe gutera penaliti, ariko umunyezamu wa Senegal, Édouard Mendy, arayifata mu buryo bumworoheye.

Umukino warangiye iminota 90 amakipe yombi anganya ubusa ku busa, maze hongerwaho iminota 30 y’inyongera. Muri iyo minota, Pape Gueye yatsindiye Senegal igitego cyayihesheje intsinzi y’igitego 1-0, bityo Senegal itwara igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.

CAF yambuye Senegal igikombe igiha Maroc

Nubwo Senegal yari yegukanye igikombe mu kibuga, ikibazo cyaje kongera kubura amahoro nyuma y’amezi abiri, ubwo CAF yasuzumaga ibyabaye muri uwo mukino.

Ku wa 17 Werurwe 2026, akanama k’ubujurire ka CAF kafashe icyemezo cyo guha Maroc intsinzi y’ibitego 3-0 ku mpaga, kavuga ko Senegal yari yarenze ku ngingo ya 82 y’amategeko agenga irushanwa rya AFCON.

Iyo ngingo ivuga ku myitwarire y’ikipe ishobora kuva mu kibuga cyangwa kwanga gukina umukino utararangira. CAF yakoresheje kandi ingingo ya 84 mu gufata icyemezo cyo guha Maroc intsinzi ku mpaga.

Icyo cyemezo cyatumye Maroc ihabwa igikombe, mu gihe Senegal yari yagitwaye mu kibuga yamburwa uburenganzira bwo kwitwa nyiracyo.

Icyakora, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF) ryamaganye icyo cyemezo, rivuga ko kidakwiye kandi ko kitubahirije amategeko n’imigendekere isanzwe y’umukino. Ryahise rijuririra Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi, CAS, rishingiye ku kuba umukino warakomeje nyuma y’uko abakinnyi bagarutse mu kibuga, ukarangira Senegal itsinze.

CAS yasesenguye ubujurire bwa Senegal

Nyuma yo kwakira ubujurire bwa Senegal, CAS yasuzumye impande zose zifitanye isano n’iki kibazo, zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF), CAF n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF).

Ibiganiro byabereye i Lausanne mu Busuwisi ku wa 8 Ukwakira 2026, aho buri ruhande rwahawe umwanya wo gutanga ibisobanuro no kugaragaza impamvu zishingiraho.

Inteko y’abakemurampaka yari iyobowe n’Umufaransa Gérald Simon, afatanyije n’Umutaliyani Luigi Fumagalli na Bwana Ulrich Haas ukomoka mu gihugu cy’Ubudage.

Mu isuzuma ryayo, CAS yasesenguye ibibazo by’amategeko byari bikubiye mu cyemezo cya CAF, cyane cyane ububasha bw’umusifuzi mu gukomeza cyangwa guhagarika umukino. Nk’uko Reuters yabitangaje, CAS yasanze umusifuzi atarakoze ikosa mu gushyira mu bikorwa amategeko y’umukino, ubwo yemezaga ko umukino ukomeza nyuma y’uko abakinnyi ba Senegal bagarutse mu kibuga.

Ku wa 24 Ugushyingo 2026, urukiko rwashyize ahagaragara umwanzuro warwo, rutesha agaciro icyemezo cy’akanama k’ubujurire ka CAF, rutegeka ko hasubizwaho icyemezo cy’akanama gashinzwe imyitwarire cyo ku wa 11 Gashyantare 2026.

Bityo, igitego 1-0 Senegal yari yatsinze Maroc mu mukino wa nyuma ni cyo cyemejwe, iki gihugu cyongera kwegukana ku mugaragaro igikombe cya Afurika cya 2025.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *