Umunya-Mozambique yashimye Perezida Kagame na RDF ku ruhare zagize mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado

Ubwanditsi
2 Min Read

Umunya-Mozambique witwa Luciana, ukora ibikorwa by’ubucuruzi, yashimye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku ruhare bagize mu gufasha igihugu cye guhangana n’ibyihebe no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu nama ya YouthConnekt iri kubera i Kigali, ikaba yatangiye uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2026 igatangziwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uyu mukobwa witwa Luciana yavuze ko ashimira Perezida Kagame ku bw’ubufasha u Rwanda rwahaye Mozambique binyuze mu kohereza Ingabo z’u Rwanda RDF muri Cabo Delgado, aho zagiye gufatanya n’inzego z’umutekano za Mozambique mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yarahungabanyije umutekano w’ako gace.

Mu butumwa bwe, Luciana yagize ati: “Ndashaka gushimira Perezida Paul Kagame ku kazi keza yakoze muri Cabo Delgado, abinyujije mu Ngabo z’u Rwanda.”

Yagaragaje ko uruhare rw’u Rwanda mu gufasha Mozambique guhangana n’iterabwoba no kongera kugarura ituze ari igikorwa gikomeye, cyane ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byari byaragize ingaruka zikomeye ku baturage, birimo guhunga ingo zabo, guhungabana kw’ibikorwa by’ubukungu no kudindira kw’iterambere.

U Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bw’icyo gihugu bwo gufashwa guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado, ikungahaye ku mutungo kamere, cyane cyane gaze.

Kuva icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda zakoranye n’iza Mozambique mu bikorwa byo kugarura umutekano, kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe.

Ishimwe rya Luciana rigaragaza uko bamwe mu baturage ba Mozambique babona uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’ikibazo cy’iterabwoba mu karere.

Cabo Delgado ni imwe mu ntara za Mozambique zimaze igihe zugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, byatumye abaturage benshi bava mu byabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *