Nigeria: Umukinnyi wa filime w’inararibonye Pete Edochie yapfuye ku myaka 79

Ubwanditsi
1 Min Read

Umukinnyi wa filime w’inararibonye wo muri Nigeria, Pete Edochie, umwe mu bazwi cyane muri Afurika, yapfuye ku myaka 79, nkuko umuryango we wabitangaje.

Edochie, wari uzwi cyane ku ijwi rye riremereye, gukurura abamukurikira muri filime n’ukuntu yakundaga gukoresha imigani ya kinyafurika, yahindutse izina rimenyerewe mu ngo zo hirya no hino muri Afurika, akenshi agakina ari umutegetsi gakondo ukomeye, umunyemari w’umuherwe n’umukuru w’umuryango.

Mu itangazo wasohoye, umuryango we wavuze ko Edochie yapfuye mu masaha ya kare yo kuri uyu wa gatatu, mu mujyi wa Enugu wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, nyuma y’igihe kirekire cyari gishize arwaye kanseri ya ‘prostate’.

Abafana be na bagenzi be b’abakinnyi ba filime bakomeje kwandika ubutumwa bwo kumuha icyubahiro, aho bamwibutse nk’umunyabigwi mu rwego rwa filime muri Nigeria ruzwi nka ‘Nollywood’, wafashije mu guha umurongo urwego rwa filime rw’icyo gihugu.

Edochie yatangiye umwuga we nk’umunyamakuru mu mwaka wa 1967, nuko nyuma yerekeza mu gukina filime. Yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 1987, nyuma yo gukina muri filime yo kuri televiziyo yiganaga ibikubiye mu gitabo kizwi cyane cyitwa Things Fall Apart, cy’umwanditsi ukomeye wo muri Nigeria, Chinua Achebe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *