Polisi yo mu Karere ka Rukiga muri Uganda yataye muri yombi Tweyongere Tofiri w’imyaka 30, ukekwaho gucukura imva ya nyina akavanamo ibisigazwa by’umubiri we

Uyu mugabo yafashwe ku wa 7 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko abaturage bamusanze afite igihanga cy’umuntu, nk’uko ChimpReports yabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, SP Nelson Tumushime, yavuze ko iperereza rigamije kumenya uko ibyo bikorwa byagenze n’icyabimuteye.
Nyina w’uyu mugabo, Medius Allen Tumushabe, yapfuye mu 2011, ashyingurwa mu Mudugudu wa Rutooma.
Polisi ivuga ko Tofiri akekwaho gutaburura ibisigazwa bya nyina atabiherewe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha, kandi nta cyemezo cy’urukiko cyangwa ubwumvikane bw’umuryango n’ubuyobozi bw’ibanze yari afite.
Afungiye kuri Sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Rukiga, aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kwinjira ahantu mu buryo butemewe, gutaburura umurambo no gutesha agaciro abapfuye. Polisi yatangaje ko azashyikirizwa urukiko iperereza rirangiye.