Burundi: Bwana Serge Bizimana yarasiwe imbere y’urugo rwe akimara guhunguka.

3,235

Umugabo witwa Bizimana Serge wari umaze guhunguka ava mu Rwanda yarasiwe imbere y’urugo rwe n’umupolisi wa Leta.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi muri komine ya Buganda, Intara ya Cibitoki, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa BIZIMANA Serge uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, uyu mugabo akaba yishwe arashwe n’umupolisi wa Leta wari uri kumwe n’insoresore zo mu ishyaka CNDD FDD zizwi nk’Imbonerakure bikavugwa ko uwamurashe yari asanzwe ari n’inshuti ya nyakwigendera.

Amakuru twahawe n’umuntu wari uri aho byabereye, yavuze ko kuri uyu wa 5 Nyakanga 2015 we ubwe yiboneye umupolisi wari wambaye imyenda ya Leta arasa Bwana Bizimana Serge amusanze imbere y’urugo rwe, uyu mugabo akavuga ko umuturanyi we yarashwe amasasu atari make amwe amufata mu gatuza, andi ku mutwe, maze nyuma yo kumurasa amukandagira mu gatuza amusiga avirirana amaraso mu kanwa.

Bwana Serge Bizimana arashwe nyuma yo guhunguka ava mu Rwanda yari amazeyo ibyumweru hafi bibiri aho yari yarahunze ubwicanyi n’urugomo bimaze iminsi bikorerwa abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi, uyu mugabo bikavugwa ko yari ari mu ishyaka rya MSD, ishyaka naryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Bwana Alexis Sinduhije, kuri ubu usigaye aba mu buhungiro, bigakekwa ko aribyo Serge yazize.

Bizimana Serge yishwe nyuma y’aho umwe mu nshuti ye ndetse bivugwa ko bari barakuranye aho nyine muri komine Buganda yari amaze iminsi amuhamagaye akamubwira ko amakuru yahawe y’uko azicwa namara kugera i Burundi atari yo, umwe mu baturanyi be ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Byari bizwi ko Bizimana ari gushakishwa n’imbonerakure n’igipolisi, ndetse yari yaranze gutaha, ariko inshuti ye yitwa Emmanuel yaramuhamagaye amubwira ko ari ibinyoma, bamubeshya bituma BIZIMANA ataha ngo asange urugo, none reba ibimubayeho”

Abantu ba hafi ya nyakwigendera bavuze ko umugabo witwa Emmanuel Uwiringiye wari inshuti ye, ndetse bari baturanye yamubwiye ati:”Abantu ba hano bari kuvuga ko wagiye mu Rwanda winjira mu mutwe w’inyeshyamba urwanya Leta, rero mu rwego rwo kubeshyuza aya makuru, byaba byiza ugarutse mu gihugu, bakakubona kuko byacecekesha ibihuha. Nutabikora imitungo yawe izibasirwa n’imbonerakure.”

Uwiragiye yakomeje gutitiriza BIZIMANA Serge amusaba gutaha iwe, bigera aho amubaza niba koko amaze gufata icyemezo cyo gutaha mu Burundi, undi yarabyemeye, maze mu gitondo taliki ya 5 Nyakanga ari ku Cyumweru arahaguruka yerekeza i Burundi, amakuru akavuga ko yahageze ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakuru yizewe akomeza avuga ko Bwana Serge Bizimana yagiye mu rugo rwa Uwiringiye Emmanuel umwe wakomeje amusaba gutaha, maze basangira amafunguro ya nijoro, ahava agana iwe mu rugo, akihagera nibwo yahise agabwaho igitero cyari kiyobowe n’umupolisi wa Leta witwa HAVUGAYEZU JEAN MARIE wari uri kumwe n’imbonerakure, ako kanya yaminjweho amasasu.

Ubwo abaturage begeraga Bizimana wari ugeze mu minota ye ya nyuma y’ubuzima, ngo yavuze mu ijwi risa n’iryongorera abwira umwe mu baturage gukura amafaranga y’amarundi 540.000 yari mu mufuka we, amusaba ko yazayohereza umugore we wari wasigaye mu buhungiro mu Rwanda.

Kugeza uyu munsi nta n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi wari watabwa muri yombi.

Uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Liboire Bakundukize, yatangaje ko muri iki gihe mu Burundi hasigaye hari polisi itandukanye n’isanzwe yo ishinzwe kwica abatavuga rumwe na Leta ndetse na ba kizigenza mu bigaragambya.

Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa ubwicanyi bwinshi bumaze igihe bwibasira abatavuga rumwe na Leta, ndetse bakibanda cyane cyane ku bakiri bato bo mu bwoko bw’abatutsi babashinja kuba barashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza, yewe n’utaragiye mu bikorwa byo kwigaragambya, arafatwa agashinjwa ko benewabo aribo bashatse guhirika ubutegetsi.

Nyakwigendera Serge Bizimana yari ufite umugore n’abana bane, yari asanzwe ari umucuruzi mu gace ka Kaburantwa mu ntara ya Cibitoke. Umugore n’abana bose bakaba bakiri mu buhungiro mu gihugu cy’u Rwanda.

Comments are closed.