Muhanga: Polisi n’Ingabo barasaba ubufatanye mu gucunga umutekano

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Inzego za Polisi n’Ingabo mu Karere ka Muhanga, zirasaba abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no kurwanya ibyaha no kwirinda ibyawuhungabanya.

Ubuyobozi bwa Polisi n’Ingabo muri ako Karere bugaragaza ko, ibyaha bikigaragara harimo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gukora, gukoresha, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, n’ubujura bwangiza imitungo y’abaturage n’ibikorwa remezo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga SSP Sano Nkeramugaba agaragaza ko hari ibyaha abaturage bahishira, cyangwa bishoramo kandi bikabagiraho ingaruka zikomeye, zirimo no kubakururira igifungo muri gereza.

Atanga urugero ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, usanga abafite amakuru y’aho rugurishirizwa batayatanga, nyamara bakirengagiza ko kuruhishira nabyo ari icyaha.

Agira ati: “Urumogi muri aka Karere rurahari, duhora turufata, ruvuye za Ngororero na Nyabihu, ariko ni uruhererekane ruzamo uvuye hakurya muri Repubulika Iharanira Demakarasi ya Congo, ubu turashaka ko mudufasha kubona amakuru y’abarucuruza, ntabwo noneho dushaka bariya bagura utubure twarwo, nimutwereke abacuruzi bwarwo banini”.

SSP Nkeramugaba aguva ko urumogi kuruhishira, ari ukwiyicira urubyaro ku babyeyi, cyangwa kwica abana b’abaturanyi, kuko iyo rudatahuwe ngo rurwanywe, abarukoresha bangiza abana b’abaturanyi.

Agira ati: “Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, niba uhishira umuntu ucuruza urumogi, kandi umuzi urica abana bawe kuko umwana wawe ntazajya kurugura kure kandi azi hafi barucuruza”.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Brigade ya 509, igizwe n’Uturere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, Lt. Colonel Donat Murenzi agaragaza ko kugira ngo ibyaha bitahurwe, ari ngombwa ko inzego z’ubuyobozi kuva mu Isibo no ku Mudugudu bakwiye kuzuza ibitabo by’abinjira n’abasohoka.

Anasaba ko muri ibyo bitabo, hanagaragazwa abantu b’imyitwarire mibi ku baturage, barimo abajura, abakora inzoga z’inkorano, abahishira abajura kuko ayo makuru akenewe ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.

Agira ati: “Mwuzuze Ibitabo by’abinjira n’abasohoka, abasanzwe bazwiho ko ari abajura, mubamenye, mutange amakuru yabo igihe hari ibyibwe, kuko nibo bagomba guhita bakekwa, mubahozeho ijisho, umugore ntahishire umugabo we n’ubwo basangira, aba azi ko umugabo we yiba”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline agaragaza ko abakomeza guhishira abakora ibyaha, nabyo ari ibyaha mu bindi kandi ko bihombya umuryango nyarwanda, by’umwihariko ku babifatiwemo.

Agira ati:”Ubu noneho uwenga ibikwangari (inzoga zitemewe) ntagifatwa ngo acibwe amande, ahubwo arakatirwa igifungo kugeza ku myaka irindwi, ubu koko muzire ibikwangari babafunge, nimuduhe amakuru ababikora bafatwe kuko barangiza ubuzima bw’abana banyu”.

Ubuyobozi bwibutsa abaturage ko kurwanya ibyaha ari inshingano, kandi ko imikoranire n’Inzego z’umutekano bizabafasha guhashya abanyabyaha vuba.

ivomo:kigali Today

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *