Imiryango 57 yasizwe iheruheru n’ibiza yashyikirijwe ubufasha bw’amazu

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, yashyikirije inzu nshya abaturage basaga 200 bagize imiryango 57 yari yarasizwe iheruheru n’ibiza byibasiye aka karere muri Gicurasi 2023.

Uyu muhango wabaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’ibyangiritse byinshi byatewe n’imvura nyinshi n’inkangu byibasiye ibice bitandukanye by’Akarere ka Burera.

MINEMA yatangaje ko ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 byagize ingaruka zikomeye muri aka karere, aho inzu 50 zasenyutse burundu, mu gihe izindi zirenga 200 zangiritse ku buryo bwatumye abazituragamo bahura n’ibibazo bikomeye by’icumbi n’imibereho.

Abaturage bahawe izi nzu bavuga ko bagize ibihe bikomeye nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, bamwe bagasigara badafite aho bakinga umusaya ndetse n’ibintu byinshi byari bibatunze bikangirika. Bavuga ko inkunga bahawe na Leta yabafashije kongera kubona icyizere cyo gukomeza ubuzima.

Bashimira ubuyobozi bw’Igihugu kuba bwarakomeje kubaba hafi kuva ibiza bibaye kugeza ubwo bububakiye inzu zibafasha kongera gutura ahantu hatekanye.

Umwe mu baturage bahawe inzu yavuze ati: “Twagize ibihe bikomeye cyane nyuma y’ibiza. Twatakaje inzu n’ibikoresho byinshi, ariko Leta ntiyatwibagiwe. Uyu munsi twongeye kubona aho kuba heza kandi hatekanye, turashimira cyane ubuyobozi bwadufashije kongera guhaguruka.”

Ubuyobozi bwa MINEMA bwagaragaje ko kubakira abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza biri mu ngamba za Leta zo kurengera imibereho myiza y’abaturage no kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera.

Bwongeye gusaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza, harimo kutubaka mu manegeka, kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije, kuko ari bimwe mu bifasha kugabanya ingaruka z’ibiza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na bwo bwashimiye MINEMA n’izindi nzego zagize uruhare muri uyu mushinga, buvuga ko izi nzu zije gukemura ikibazo cy’imiryango yari imaze igihe ibayeho mu buzima bugoye nyuma y’ibiza.

Ibiza byo muri Gicurasi 2023 byibasiye cyane Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, bihitana abantu benshi, byangiza ibikorwa remezo n’imitungo y’abaturage. Guha aba baturage inzu nshya ni imwe mu ntambwe zikomeje guterwa mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kubaka ejo hazaza habo mu mutekano.

Image

Image

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *