Umwenda wambawe n’umunyabigwi muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Michael Jordan, akina umukino wa gatatu mu ya nyuma ya kamarampaka mu mwaka we wa nyuma mu 1997/98, wagurishijwe miliyoni 12,26$ (arenga miliyari 18 Frw].
Umukinnyi wa filime akaba na rwiyemezamirimo, Rob Gough, ni we washyize uyu mwambaro ku isoko, abinyujije mu kigo gicuruza ibikoresho bya cyamunara by’umwihariko kikifashisha ikoranabuhanga cya Joopiter.
Iki kigo kiyoborwa n’umuririmbyi Pharrell Williams cyari cyashyizeho ko uyu mwenda uzagurishwa hagati ya miliyoni 10$ na miliyoni 15$, mbere y’uko icyamunara gifunga.
Ku wa kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, ni bwo uyu mwenda wagurishijwe, ndetse uwawuguze utatangajwe amazina yawishyuye miliyoni 12,26$, uva mu maboko ya Rob Gough wawuguze miliyoni 10$ mu 2023.
Wahise ujya mu bikoresho by’abanyabigwi muri siporo byahenze mu mateka, aho uri ku mwanya wa gatatu inyuma y’uwa Babe Ruth wakinaga Baseball yambaye mu 1932, wagurishijwe miliyoni 24,1$ mu 2024.
Ku mwanya wa kabiri w’ibikoresho byahenze hariho ikarita iriho imikono ya Michael Jordan na Kobe Bryant, yo ikaba yaragurishijwe miliyoni 12,9$ mu 2025.
Usibye uwaguze umwambaro wa Jordan uriho ibirango byose by’uko yawukinanye umukino wa nyuma, wanyuze mu biganza by’abandi bantu barimo uwitwa Bill Thoma, wawuguze na Evan LaManna mu 2007, na we wawukuye mu nshuti za Michael Jordan .
Uyu mwambaro wambawe na Michael Jordan ku mukino wa gatatu mu ya nyuma ya kamarampaka, ubwo batsindaga Utah Jazz amanota 96-54 mu mukino wabahesheje igikombe cya NBA icyo gihe.
(Src: Igihe.com)