Karongi: Umusore ukekwaho kwica nyina amuteye icyuma yatawe muri yombi

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina w’imyaka 77 amuteye icyuma.

Byabereye Mu Karere ka Karongi,Umurenge wa Rubengera , Akagari ka Mataba ho mu mudugudu wa Gitwa ku itariki ya 30 Nzeri 2026.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwamenyeshejwe iby’urupfu rw’uyu mubyeyi ahagana saa kumi n’imwe, buhita bujyana n’inzego z’umutekano aho byabereye.

Abaturanyi bavuga ko uyu musore yari amaze igihe avuga ko azica nyina. Bavuga ko uyu mubyeyi yari yaranamuhaye umunani we agamije kureba niba byatuma atuza, ariko umusore aza kuwugurisha.

Bamwe mu baturanyi kandi bavuga ko kubera impungenge z’umutekano we, uyu mubyeyi yari yaravuye mu rugo ajya kuba mu icumbi, abigiriwemo inama n’abamwegereye. Yari amaze iminsi ine agarutse mu rugo mbere y’uko apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye Itangazamakuru ko amakuru akimara kumenyekana, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bwageze aho byabereye, umusore agahita atabwa muri yombi.

Ati :“Yamwishe amuteye icyuma. Ni umusore bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze no kujya kubwivuza.”

Icyakora, amakuru ajyanye n’ubuzima bwe bwo mu mutwe akomeje kuba ibyo ubuyobozi bukeka hashingiwe ku mateka ye, mu gihe iperereza ku rupfu rwa nyina rikomeje.

Ayabagabo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kujya bihutira kumenyesha ubuyobozi igihe bamenye amakuru y’ikibazo gishobora guteza umutekano muke, by’umwihariko mu ngo zirimo amakimbirane cyangwa abantu bagaragaza imyitwarire ishobora gushyira abandi mu kaga.

Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ivomo:Igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *