Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu Ukwakira, izafasha ubuhinzi

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2026 u Rwanda rushobora kwakira imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe iboneka muri uku kwezi.

Iteganyagihe ryasohowe na Meteo Rwanda ku wa 5 Ukwakira 2026 rigaragaza ko imvura izagwa hirya no hino mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 90 na 300, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Ukwakira.

Iki kigo kivuga ko iyi mvura izagira uruhare mu kongera ubuhehere bw’ubutaka ndetse n’amazi, ibintu bishobora gufasha cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Meteo Rwanda ivuga ko imiterere y’ikirere muri uku kwezi izarangwa n’imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya 20 na 31°C, mu gihe nijoro bushobora kugera hagati ya 9 na 19°C.

Hazaba kandi umuyaga uringaniye, ariko hari igihe ushobora kwiyongera, aho umuvuduko wawo uteganyijwe kuba hagati ya metero enye na 14 ku isegonda.

Iyi mvura nyinshi iteganyijwe ishobora kongera amazi mu butaka, mu migezi no mu bindi byuzi, ndetse ikongera amahirwe yo kubona ubuhehere bukenewe mu mirima.

Meteo Rwanda igaragaza ko imvura yo muri Ukwakira ishobora kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’igihembwe cy’ihinga A 2027, cyane cyane mu gutegura ubutaka no gutera imyaka.

Ubuhehere bw’ubutaka bwari bwaragabanutse mu bice bimwe na bimwe by’igihugu muri Nzeri, nyuma y’uko imvura yaguye muri uko kwezi iba nke ugereranyije n’isanzwe.

Kuba mu Ukwakira hateganyijwe imvura nyinshi bishobora gutuma ubuhehere bwiyongera, bityo bikorohereza abahinzi gutegura imirima no gutera imyaka.

Ku bworozi na bwo, imvura ishobora gufasha kongera ubwatsi n’amazi yo kuhira no kuvomerera amatungo.

Meteo Rwanda ivuga ko Nzeri 2026 yaranzwe n’imvura nke mu bice byinshi by’igihugu.

Mu bipimo 44 byakoreshejwe mu gusesengura imvura yaguye muri icyo gihe, 40 byagaragaje ko imvura yari munsi y’impuzandengo, mu gihe bine gusa ari byo byagaragaje imvura irenze isanzwe iboneka muri Nzeri.

Aha imvura nyinshi yapimwe i Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke, aho yageze kuri milimetero 124,6. Ku rundi ruhande, imvura nke cyane yapimwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho yageze kuri milimetero 1,2.

Mu Mujyi wa Kigali, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hapimwe milimetero 38,1, mu gihe ku bupimiro bwa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hapimwe milimetero 47,1.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura nke yabonetse muri Nzeri yagize ingaruka ku bikorwa byo gutegura imirima no gutera imyaka bitegura igihembwe cy’ihinga A 2027.

Ubworozi na bwo bwahuye n’ingaruka z’imvura nke, bitewe n’uko ahantu hamwe ubwatsi n’amazi byagabanutse.

Iteganyagihe rishya ryo mu Ukwakira rero ritanga icyizere ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ariko abaturage barasabwa gukomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe kugira ngo bafate ingamba zijyanye n’imiterere y’ikirere.

Meteo Rwanda isobanura ko iteganyagihe rivugururwa mu byiciro bitandukanye, birimo amakuru atangwa buri nyuma y’amasaha atandatu, buri munsi, ku minsi itanu, ku minsi irindwi ndetse no ku minsi 10

Abaturage, cyane cyane abahinzi, barasabwa gukomeza gukurikirana ayo makuru kugira ngo bategure neza ibikorwa byabo, mu gihe imvura nyinshi iteganyijwe ishobora no gutera ibibazo ahantu hashobora kwibasirwa n’imyuzure n’isuri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *