Gambiya: Prezida wa Repubulika yishyize mu kato nyuma y’aho visi prezida bamusanzemo Covid-19
Nyuma y’aho vice prezida w’igihugu cya Gambiya Madame Isatou Touray bamusanzemo icyorezo cya coronavirus, byatumye prezida wa Rpubulika nawe yishira mu kato k’iminsi 14
Visi perezida Isatou Touray amaze kwemezwaho iyo ndwara ya COVID-19 byatumye Perezida Adama Barrow yishyira mu kato k’ibyumweru bibiri bitaha, nk’uko itangazo rya perezidansi i Banjul, ryabivuze kuri uyu wa gatatu.
Iryo tangazo nta bindi bisobanuro birenze ryatanze ku buryo Touray amerewe ubu ngubu. Madamu Touray ubu ufite imyaka 65, yagizwe Visi Perezida mu mwaka ushize.
Igihugu cya Gambiya kemejwemo abantu barenga 326 barwaye COVID 19, harimo icyenda bapfuye. Ni kimwe mu bihguu by’Afurika byapfushije abantu bake, bazize iyi ndwara.
Comments are closed.