Mu gihugu cya Nigeria havugwa inkuru yateye benshi ubwoba n’agahinda nyuma y’uko myugariro wa Katsina United, Ozor Chinedu, aguye mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe ye yakinagamo na Niger Tornadoes, abaganga bakamwemeza nk’uwapfuye ndetse akajyanwa mu buruhukiro bw’abapfuye (morgue), ariko nyuma bikaza kugaragara ko yari akiri muzima.
Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, ubwo Katsina United yari iri mu myiteguro ya shampiyona nshya ya Nigeria Premier Football League. Chinedu yaguye mu kibuga bitunguranye hagati mu mukino, ibintu byatumye abaganga n’abashinzwe ubutabazi bihutira kumujyana kwa muganga.
Amakuru ya mbere yatangajwe n’ikipe ya Katsina United ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye yavugaga ko uyu mukinnyi yari yitabye Imana nyuma yo kugera kwa muganga. Ubutumwa bw’akababaro bwahise butangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, amakipe atandukanye ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.
Nyuma y’amasaha make ariko, hatangiye gusohoka amakuru mashya yavugaga ko Chinedu ashobora kuba atapfuye nk’uko byari byatangajwe mbere. Biravugwa ko ubwo yari amaze kugezwa muri morgue, hari ababonye ibimenyetso byerekana ko agifite ubuzima, birimo kunyeganyega kw’intoki n’ibindi bimenyetso byoroheje byatumye bamukuramo huti huti bamusubiza kuri muganga.
Aya makuru yahise akwirakwira vuba cyane, atuma benshi bongera kugira icyizere ko ashobora kurokoka. Bivugwa ko yahise ashyirwa ku byuma bimufasha guhumeka mu gihe abaganga bakomezaga kumwitaho no kugenzura neza uko ubuzima bwe buhagaze.
Nubwo amakuru ya mbere yari yemeje urupfu rwe, kugeza ubu haracyategerejwe itangazo rirambuye rivuye ku buyobozi bwa Katsina United cyangwa ku bitaro byamwakiriye kugira ngo hasobanurwe neza uko ibintu byagenze n’icyo abaganga bavuga ku buzima bwe.
Iyi nkuru yongeye gukangura impaka muri Nigeria ku bijyanye n’uburyo ubutabazi bwihuse butangwa ku bibuga by’umupira w’amaguru ndetse n’uburyo abaganga bemeza urupfu rw’umuntu. Hari abibajije uko umuntu ashobora kwemezwa ko yapfuye kandi nyuma akaza kugaragaza ibimenyetso by’ubuzima, mu gihe abandi basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Ozor Chinedu yari umwe mu bakinnyi bashya Katsina United yari iherutse kugura mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya 2026/2027. Mbere yo kuyerekezamo yari yarakiniye amakipe arimo Kano Pillars na Heartland FC, aho yari azwi nk’umukinnyi ukina mu bwugarizi ufite ubunararibonye muri shampiyona ya Nigeria.
Mu gihe abakunzi b’umupira bakomeje gutegereza amakuru yizewe ku buzima bwe, benshi bakomeje gusenga no kwifuriza Chinedu gukira.