IMPAMVU TIMO WERNER AKINA NEZA MU IKIPE Y’IGIHUGU KURUSHA MURI CHELSEA.

8,254
Timo Werner ready to join Liverpool if £52m release clause met | Football  News | Sky Sports

Timo Werner ukinira ikipe y’igihugu y’ubudage n’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yasobanuye impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu nyamara akaba adatanga umusaruro mwiza iyo ari muri iyi kipe yo mu bwongereza amazemo imyaka ibiri.

Ibi ni ibyo yatangaje nyuma yo gutsinda  ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Israel ku mukino bakinnye ku munsi wo ku wa gatandatu. Ibi bikomeza gutangaza abantu iyo babaonye akina neza mu ikipey’igihugu y’Ubudage nyamara yagera muri Chelsea yamuguze agera kuri miliyoni 47.5 z’amayero ntatange umusaruro nk’uwo atanga iyo ari gukinira igihugu cye.

Mu kiganiro yatanze, uyu mudage w’imyaka 26 y’amavuko yavuze ko umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubudage Hansi Flick afite uburyo bw’imitoreze buhura n’imikinire ya Timo akaba aricyo gitandukanya umusaruro atanga iyo ari mu ikipe y’igihugu n’iyo ari gukina muri Chelsea.

Timo Werner eyed as Erling Haaland replacement, Bayern Munich lurking for  Borussia Dortmund star - Paper Round - Eurosport

Nta mugayo kandi kuko ubu Chelsea ikinisha nimero icyenda udasanzwe ahakina witwa Kay Havertz akaba nawe ari umudage mugihe mugenzi we bakinana wakagombye kuba ataha izamu yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Mu magambo ye Timo Werner yakomeje agira ati” Hari ikinyuranyo mu mikinire ya Hansi na Thomas utoza Chelsea bikaba bituma umukinnyi ashobora kutisanga mu buryo bw’imikinire buhari.” Ibi byo byakomeje kugaragara kuri uyun mutoza wa Chelsea Thomas Tucher kuko na rutahizamu wundi bari bazanye Romelu Lukaku bitamukundiye.

Comments are closed.