
Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Cameroun, aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2026/2027 izahuramo na Panthère Sportive du Ndé yo muri icyo gihugu.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, ukazabera muri Cameroun, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda ku wa 12 Nzeri 2026. Aya makipe yombi arahatanira itike yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye indashyikirwa ku mugabane wa Afurika
Rayon Sports yagiye muri uru rugendo ifite intego yo gutahana umusaruro mwiza uzayifasha mbere y’umukino wo kwishyura uzabera imbere y’abafana bayo. Iyi kipe ifite amateka meza mu marushanwa nyafurika, ndetse ikaba yarigeze no guhura na Panthère Sportive du Ndé mu ijonjora rya CAF Confederation Cup rya 2015, aho yasezereye iyi kipe yo muri Cameroun nyuma yo kuyitsinda mu mikino yombi.
Panthère Sportive du Ndé ni imwe mu makipe akomeye muri Cameroun, ifite icyicaro mu mujyi wa Bangangté, kandi yegukanye ibikombe bitandukanye birimo igikombe cya Cameroun. Ibyo bituma uyu mukino utegerejweho guhatana gukomeye hagati y’impande zombi.
Abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere ko iyi kipe izitwara neza muri uru rugendo rwa mbere rwa Afurika muri uyu mwaka w’imikino, ikabona umusaruro wayifasha gukomeza urugendo rwo gushaka kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.



Indorerwamo.com ikomeza kubagezaho amakuru yose ajyanye n’uru rugendo rwa Rayon Sports muri iri rushanwa nyafurika.