Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 50, ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Birushyabagabo Juvenal w’imyaka 78, watewe icyuma mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi.
Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye muri uwo murenge.
Mu gicuku gishyira ku wa 3 Ukwakira 2026, hari abantu bagiye kwa Birushyabagabo bajegeza urugi. Umugore we yumvise ibyo biba, aramukangura. Birushyabagabo agiye kureba abo ari bo, bamutera icyuma arapfa.
Umugore we akimara kumenya ko umugabo we atewe icyuma, yatabaje abaturanyi, ariko bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka. Abamwishe nta kintu batwaye mu rugo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje aya makuru, avuga ko abapolisi bahise bajya aho byabereye, bagasanga Birushyabagabo yapfuye nyuma yo gukomeretswa.
Ati :“Polisi yafashe umugabo w’imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo gusa iperereza rikomeje”.
Umurambo wa Birushyabagabo wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.Nyakwigendera asize umugore n’abana umunani.
Polisi yibukije abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, birimo gukubita no gukomeretsa, n’ibindi byose bihungabanya umutekano. Yabibukije kandi ko ababifatiwemo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
src:igihe