Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasabye imbabazi abanyamuryango b’iri shyirahamwe nyuma y’impaka zikomeye zatewe n’umushinga wari ugamije kugurisha imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi. Nubwo uyu mushinga wanenzwe cyane ndetse bamwe bagasaba ko yegura.
Izi mpaka zatangiye nyuma y’uko hamenyekanye gahunda yo gushyiraho ikigo gishya cyari kugenzura uburenganzira bw’ubucuruzi bw’Igikombe cy’Isi, aho hari hateganyijwe ko abashoramari bigenga bagura imigabane ingana na 20%. Abayobozi benshi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane itandukanye y’isi banenze uburyo uwo mushinga wateguwe bavuga ko habuze kugisha inama abanyamuryango no gukorera mu mucyo.
Mu ibaruwa yo gusaba imbabazi, Infantino yemeye ko habaye amakosa mu mitegurire y’uwo mushinga ndetse asezeranya ko FIFA izakora isuzuma ryimbitse kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho. Icyakora, yashimangiye ko afite ubushake bwo gukomeza kuyobora FIFA no gukosora ibitagenda neza.
Ku wa Gatatu habaye inama yihutirwa y’abayobozi bakuru ba FIFA yabereye i Rabat muri Maroc. Nyuma yayo, FIFA yasohoye itangazo rivuga ko ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bukomeje gushyigikira Infantino kandi ko agumana umwanya wa Perezida.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe akomeye y’umupira w’amaguru ku Isi bakomeje kumunenga. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ryatangaje ko ritakimufitiye icyizere, mu gihe bamwe mu banyapolitiki n’abayobozi b’andi mashyirahamwe bakomeje gusaba impinduka mu mikorere ya FIFA.
Infantino, uyobora FIFA kuva mu 2016, ari mu gihe gikomeye cya politiki y’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, ariko kugeza ubu nta mukandida ukomeye uratangaza ko azamuhatanira ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu 2027.