Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwagiranye na Televiziyo ya Mozambique (TVM) amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, n’Umuyobozi Mukuru wa TVM, Victor Filipe Sinai Nhatitima.
Agamije guhana ibiganiro mu buryo bunoze, kubishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’itangazamakuru hagamijwe kwagura ubwumvikane no guteza imbere umuco, imibereho n’ubukungu bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi Col (Rtd) Ndamage yavuze ko aya masezerano azatanga urubuga rukomeye rwo gushimangira ubufatanye hagati ya TVM na RBA, by’umwihariko mu guhana amakuru no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyamakuru.
Nhatitima yavuze ko aya masezerano arenze ubufatanye bwa TVM na RBA, agaragaza ko butanga amahirwe yo guhuza Mozambique n’u Rwanda hifashishijwe itangazamakuru, no guteza imbere umuco n’ubumenyi.
Yagaragaje ko ubu bufatanye buzafasha mu gutunganya ibiganiro bya televiziyo byerekeye ubukerarugendo, uburezi, ihangwa ry’udushya mu ikoranabuhanga.







src:igihe